RFL
Kigali

11 b’Amavubi bagiye kubanza mu kibuga bakina na Ethiopia

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/11/2017 13:31
1


Saa Cyenda z’igicamunsi ku masaha ya Kigali (15h00’) nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yambikana na Walias ya Ethiopia mu mukino wa kamarampaka mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2018.



Ku rutonde rw’abakinnyi 11 Antoine Hey Paul ateganya ko bamuha amanota atatu (3), Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) araba ari mu izamu yambaye n’igitambaro cya kapiteni na nimero 1.

Eric Rutanga 20 , Manzi Thierry  17,  Usengimana Faustin 15 ba Rayon Sports,  Iradukunda Eric Radou 14  na Kayumba Soter 5 ba AS Kigali ni abakina nka ba myugariro bari muri iyi kipe.

Mukunzi Yannick 6 (Rayon Sports) na Bizimana Djihad 4 (APR FC) baraba baca hagati mu kibuga aho bashobora kuza kuba baherekejwe n’umwe uri buva hagati ya Kayumba Soter na Manzi Thierry.

Manishimwe Djabel 2 (Rayon Sports) araca ibumoso ugana imbere, Biramahire Abeddy 7(Police FC) anyure iburyo naho Nshuti Innocent 19(APR FC) abazwe ikijyanye no kunyeganyeza inshundura.

Dore abakinnyi bari bubanze mu kibuga:

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1)

2.Usengimana Faustin 15

3.Manzi Thierry 17

4.Kayumba Soter 5

5.Eric Rutanga 20

6.Mukunzi Yannick 6

7.Iradukunda Eric Radou 14

8.Bizimana Djihad 4

9.Manishimwe Djabel 2

10.Biramahire Abeddy 7

11.Nshuti Innocent 19

Abasimbura: Nzarora Marcel (GK, 18), Ndayishimiye Celestin 3, Niyonzima Ally 8, Nyandwi Saddam 11, Niyonzima Olivier Sefu 21, Hakizimana Muhadjili 10 na Mico Justin 12.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umusaza6 years ago
    uyu mutoza mbona afite mental illness kbxa





Inyarwanda BACKGROUND