RFL
Kigali

"Cristiano,sinshaka ko ugenda" Zinedine Zidane yinginga Cristiano Ronaldo ushaka kuva muri Real Madrid

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/06/2017 20:19
1


Umutoza w’ikpe ya Real Madrid,Zinedine Zidane yahamagaye kuri telephone bwite ya Cristiano Ronaldo amubwira ko adashaka ko ava mu ikipe ya Real Madrid.



Ibi bitangajwe mu gihe hari amakuru avugwa ko Cristiano yamaze gufata icyemezo cyo kuva mu ikipe ya Real Madrid muri iyi mpeshyi nyuma yo kurakazwa n’ibirego Leta y’igihugu cya Espagne imurega byo kunyereza imisoro. Nyuma y’uko Leta y’igihugu cya Espagne ireze Cristiano kunyereza amafaranga y’imisoro  asaga miliyoni 13 z’amapawundi yagiye abitsa ahantu hatandukanye harimo nko ku kirwa cyitwa ‘British Virgin ndetse no muri Repubulika ya Ireland akomoka ku mafoto.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko yarakajwe n’ibi birego ndetse afata icyemezo cyo kureka gikinira umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne.Umutoza Zinedine Zidane yahise amuhamagara aho ari mu mikino ya ‘confederations cup kugira ngo bavugane kuri ejo hazaza he mu ikipe ya Real Madrid ahita anamubwira ko yifuza kumuha andi masezerano mashya muri iyi mpeshyi angana na miliyoni 350 z’amapawundi.

Ronaldo is said to be unhappy due to lack of support in his battle with Spanish tax authorities

Cristiano yababajwe n’uko ubuyobozi bw’ikipe ye bwamutereranye mu bibazo by’ikirego cyo kunyererza imisoro

Nk’uko ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu  cya Espagne,Marca cyabitangaje Zidane yabwiye Cristiano ko akimukeneye muri byinshi ateganya gukora nk’umutoza wa Real Madrid anamwibutsa uburyo agira ishyaka ryo gutsinda ndetse n’umubwitange mu kibuga.

Nk’uko ikinyamakuru Dailymail ibitangaza, Cristiano Ronaldo ahanini yarakajwe n’uburyo ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madrid bwamutereranye muri ibi birego leta imurega gusa ngo n’ubwo yagenda ntabwo yajya mu gihugu cy’u Bushinwa.Ibi bivuga ko amakipe ashobora kumwegukana igihe ubuyobozi bw’ikipe asanzwe akinira bunaniwe kumugumana yaba ari Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza cyangwa se Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Umuyobozi w’ikipe ya Real Madrid Florentino Perez yatangaje ko azaganira na Cristiano Ronaldo igihe azaba agarutse avuye mu mikino iri kubera mu gihugu cy’u Burusiya kandi ko kumvikana nibyanga ikipe yose imwifuza izamugura miliyoni 175 z’amapawundi  kandi n’umushahara we nyuma y’imyaka ine ukazaba ungana na none na miliyoni 175 z’amapawundi.

Zinedine Zidane contacted Cristiano Ronaldo about reports that he wants to leave Real Madrid

Zinedine zidane wahamagaye Crisriano ngo bavugane ku bivugwa ko yaba agiye kuva mu ikipe ya Real Madrid

The 32-year-old was the star of the show as Madrid defended their Champions League crown

Ronaldo will meet with Real Madrid officials once he returns from the Confederations Cup

Cristiano Ronaldo biteganyijweko azahura n’ubuyobozi bwa Real Madrid nava mu Burusiya

Image result for Florentino Perez

Florentino Perez,Umuyobozi w’ikipe ya Real Madrid.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BARCA6 years ago
    Nonese niba arumwere ntacyo ahunga yakwireguye nkabandi Bose nka Dr. Messi Cg Neymar nukose yibenshya yuko abarusha Agaciro ashwida wapi ntako ahubwo nuko igisambo iyo gifashwe gihunga ngayo nguko hamaho MSN Igukorane umwaka utaha sha?!?!?!!!





Inyarwanda BACKGROUND