Salomon Nirisarike, myugariro w’ikipe ya Saint Trond, wari umwe mu bakinnyi bahesheje iyi kipe igikombe cyo mu kiciro cya kabiri umwaka ushize, bikayihesha kuzamuka mu kiciro cya mbere muri shampiyona, kuri ubu yamaze kongererwa amasezerano akazagumana n’iyi kipe muri uyu mwaka wa shampiyona ugiye kuza.
Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, Salomon Nirisarike yadutangarije ko yishimiye cyane kugumana n’iyi kipe ye, dore ko n’umushahara we bamaze kuwukuba kabiri ndetse n’agahimbazamusyi ka buri mukino nako kakaba kikubye kabiri.
Mu magambo ye, Salomon Nilisarike wasinye amasezerano ye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yagize ati “ Mukanya nibwo maze kongera amasezerano y’umwaka 1 muri saint-trond. Salaire yajye bayikubye 2 ndetse na prime ya match nayo bayikuba 2. Ni byiza kuri njye kandi nzakomeza gukorana imbara nzamura urwego rw’imikinire yanjye.”
Salomon Nirisarike na bagenzi be, nyuma yo kubona itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere cya shampiyona 2015-2016 mu Bubiligi
Nyuma yo kuzamukana mu kiciro cya mbere n’iyi kipe ya Saint Trond, Salomon Nirisarike uzakomeza kwambara mu mugongo numero ye ya 24, abaye umwe mu bakinnyi bake ba banyarwanda babashije kugira amahirwe byibuze yo gukina mu kiciro cya mbere muri imwe mu mashampiyona yo ku mugabane w’u burayi.
Aya ni amagambo yagaragaye ku rukuta rwe rwa facebook nyuma yo kongera amasezerano muri Saint Trond
Salomon Nirisarike yongereye amasezerano muri Saint Trond mu gihe yari yatangaje ko ashobora kuyivamo akerekeza muri imwe mu makipe yo mu Butaliyani, ariko byarangiye ahisemo kugumana n’ikipe ye.
Mbere yo kuza muri Saint Trond, Salomon yabanje gukina mu Isonga FC mu Rwanda, ahava yerekeza muri Royal Antwerp yo mu Bubiligi yakinnyemo imyaka ibiri, ari nayo yavuyemo yerekeza muri iyi kipe ye yafashije kuzamuka mu kiciro cya mbere
TANGA IGITECYEREZO