RFL
Kigali

Sepp Blatter yongeye gutorerwa kuyobora FIFA atsinda igikomangoma Ali Ben Hussein

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2015 23:33
0


N’ ubwo hari hamaze iminsi havugwa ibibazo bitandukanye muri FIFA cyane cyane bijyanye na ruswa ntibyabujije ko Sepp Blatter yongera gutorerwa indi manda yo kuyobora ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru ku isi(FIFA)



Sepp Blatter w'imyaka 79 yongeye gutorerwa kuyobora FIFA ku nshuro ya gatanu aho agiye kuyobora indi myaka ine. Mu matora yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2015 akabera mu Busuwisi, Blatter yatsinze igikomangoma Ali Ben Hussein bari bahanganye ku majwi 133 mu gihe Ali Ben Hussein yagize amajwi 73 gusa. 

Uyu mugabo w'umusuwisi Sepp Blatter atowe nyuma y'aho ibihugu bitandukanye byarimo gusaba ko yava ku buyobozi na cyane ko ingoma ye yaranzwe na ruswa ndetse n'ejo bundi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba ziherutse guta muri yombi bamwe mu bayobozi bungirije Blatter muri FIFA bakekwaho ruswa.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND