RFL
Kigali

Yifashishije ifoto ya se, Ange Kagame yashimye abanyarwanda baharaniye ubuzima n’amahoro u Rwanda rufite

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:4/07/2018 15:01
0


Ange Kagame umwe mu bana b’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yashimye abanyarwanda bose bagize uruhare mu kubohora igihugu by’umwihariko umubyeyi we, Perezida Paul Kagame.



Kuva mu mwaka 1994, muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, imyaka 24 irashize ingabo zari iza RPA Inkotanyi zibohoye u Rwanda rukava mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi, yateguwe kandi ikanashyirwa mu bikorwa na leta yari iriho icyo gihe.

Ku nshuro ya 24, abanyarwanda bari hirya no hino barizizhiza umunsi wo kwibohora, bashima ubutwari bwagizwe n’ingabo za RPA Inkotanyi zarokoye abanyarwanda benshi n’abatutsi by’umwihariko bicwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

Nk’abandi banyarwanda bose yifashishije ifoto ya se, Perezida Paul Kagame, Ange Kagame yashimye ubutwari bw’abahungu n’abakobwa b’u Rwanda bishyuye ikiguzi gikomeye kugira ngo u Rwanda rube rufite amahoro kuri ubu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame yagize ati:“Ku bahungu n’abakobwa b’u Rwanda mwishyuye igiciro kitagereranwa ku mahoro n’ubuzima buzima turi kwishimira uyu munsi….Mwarakoze”

Ange

Ubu butumwa Ange Kagame yabukurikije ifoto ya se, Perezida Kagame ibishimangira agaciro aha umubyeyi we umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2018, umunsi wo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku rwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo. Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye uyu muhango bataha ku mugaragaro umudugudu w’icy’itegererezo wa Horezo uherereye mu murenge wa Ndiza mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND