RFL
Kigali

WASAC yanyomoje Uncle Austin wari wayishinjije kumwicira urugi no kumukupira amazi nta deni abarimo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/11/2018 9:22
2


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko Uncle Austin ashinja umukozi wa WASAC kumwicira urugi no kumufungira amazi nyamara nta deni arimo iki kigo. WASAC yaje kugaragaza ko mu by'ukuri nta rugi rwo kwa Uncle Austin rwishwe ndetse no kumufungira amazi ngo byakozwe kuko yari abarimo ideni.



Umukozi wa WASAC waganiriye na Inyarwanda yagize ati" Umukozi wacu ubwo yajyaga kwishyuza Uncle Austin ntabwo yigeze yica urugi ahubwo yasanze bakiryamye ariko barimo imbere ndetse n'igipangu gikunguye. Yarinjiye akora akazi uko kari kamujyanye ariko nta gipangu yishe cyangwa ngo agire ikindi gikorwa cy'urugomo akora."

Uyu mukozi yakomeje agira ati"Ibijyanye no gufunga amazi byo ni byo rwose kuko Uncle Austin yari arimo ikigo amafaranga y'ukwezi k'Ukwakira 2018 ndetse ndagira ngo mbamenyeshe ko uyu muhanzi ubwe yibwirije akishyura uku kwezi ndetse n'amande." Uyu wahaye Inyarwanda.com amakuru ahamya ko n'ubwo byagenze gutya umukozi wabo yakoze amakosa yo gushyira fagitire ahantu hadakwiye bikayiviramo kunyagirwa ariko na none ahamya ko bamuganirije kandi bamugiriye inama.

Abajijwe impamvu akeka yaba yaratumye Uncle Austin atangaza ibyavuzwe, uyu mugabo yavuze ko ku bwe atazi neza icyaba cyarabiteye Uncle Austin, gusa ahamya ko bishobora kuba byaratewe n'umujinya w'uko bari bamufungiye amazi.

Uncle Austin

Uncle Austin

Uncle Austin yishyuye ukwezi k'Ukwakira 2018 ndetse atanga n'amande

Uncle Austin

Uncle Austin

WASAC ivuga ko uru rugi nta muntu warukozeho nk'uko Uncle Austin yavuze ko umukozi wabo yarwishe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatera5 years ago
    Ese ntakuntu byakorwa nk'uko hishyurwa umuriro bidasabye ko umukozi wa Wasac agenda yinjira kuri buri gipangu atanga fagitire dore ko unasanga biteza akajagari?
  • Kim5 years ago
    Iyi nzu c niye ? burya mumuziki harimo akantu





Inyarwanda BACKGROUND