RFL
Kigali

VIDEO: Abanyamakuru batwaye igikombe batsinze ikipe y'abayobozi b'igihugu

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:4/11/2018 0:10
0


Tariki ya 3 Ugushyingo 2018 hari hateganijwe umukino wahuje Intore z'Abanyamaukuru (Impamyabigwi) na Vision 2020 kuri sitade i Nyamirambo, uyu mukino warangiye izi ntore z’abanyamakuru zitsinze ibitego 2-1 cya Vision 2020. Ni intsinzi babonye ku nshuro ya kabiri kuko n'umwaka ushize babatsinze.



Tariki ya 7 Igushyingo ni umunsi mukuru Nyafurika w’itangazamakuru, mu kwizihiza uyu munsi mu Rwanda hari ibikorwa byinshi byawubanjirije harimo n’umukino wahuje ikipe ya Vision 2020 igizwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu, aho bahataniraga igikombe n’Abanyamakuru batojwe mu ntore  z’IMPAMYABIGWI. 

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Vision 2020: Bernard Makuza, Hadji, Hassan, Fabrice, Damascene, Kansime, Robert, Nonde, Djazil, Baptiste, Theo

Impamyabigwi: Ufitinema R. Maurice(2), Mucyo Antha(6), Ahmed(5), Josuee(18), Djuma (1) , Habimana Sad(7), Karimpuzu Abounidar(10),  Josuee Ngiruwonsanga David(14), Leonard(8), Dodos(3), Ndacyayisaba Hubert(12)

Ikipe ya Vision 2020 yihariye igice cya mbere cy'umukino ihusha ibitego byabazwe nuko cyirangira ari ubusa ku busa. Mugabo Rutahizamu w'Impamyabigwi yagiyemo asimbura mu gice cya kabiri cy'umukino ku munota wa 59, yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Vision 2020 atsinda igitego cya mbere, naho igitego rukumbi ku ruhande rwa Vision 2020 cyatsinzwe na Nonde ku munota wa 83.

Ikipe y'Impamyabigwi yakomeje kotsa igitutu mu minota ya nyuma abatoza batangira kwibaza abari butere Penaliti, Josuee anyeganyeza incundura atsinda igitego cya 2.

Uyu mukino wasifuwe n'abategarugori, harimo n'Impanga. 

Perezida wa Sena Makuza Bernard yabanje kwishyushya mbere y'umukino.  

Sad na Josuee wanatsinze igitego cya 2 cyatanze itsinzi ku Mpamyabigwi.

Dodos, Remy Maurice, David na Leonard.

Dodos ibumoso, iburyo ni Perezida wa Sena Bernard Makuza. 

Umunyezamu wa Vision 2020 yitegereza umupira ugana mu ncundura kikaba igitego cya mbere.

Umunyezamu w'Impamyabigwi akuramo ishotsi rikomeye ryari kubyara igitego. 

Abasifuzi batanga amabwiriza kuri ba Kapiteni .

Abakapiteni ku mpande zombi bafata ifoto y'urwibutso n'abasifuzi.  

Perezida wa Sena Makuza Bernard yashimiye abanyamakuru uburyo bakinnye neza, kandi asaba n'abanyarwanda muri rusange gukomeza kwitabira gukora Siporo. 

Ikipe y'Impamyabigwi yishimira igikombe

VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com

 Ihere ijisho uko uyu mukino wari umeze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND