RFL
Kigali

UTAB na Skol bahembye abanyeshuri b’intyoza mu by’ubuhinzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2018 22:17
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2018 Kaminuza ya UTAB ifatanije n’abafatanyabikorwa barimo SKOL yahembye abanyeshuri bakoze imishinga y’indashyikirwa ishingiye ku buhinzi.



Aya marushanwa yahatanyemo ibigo by’amashuri byigisha ibijyanye n’ubuhizi ari byo: Eav Rushashi, Aprodusoc Nemba, G.S Amatier/Nyabihu, G.S Nyirangarama,EAV Kibasabo/Nyabihu, G.S Rulima, EAV Kabutare, E.S Kinazi, EFA Nyagahanga, EAV Bigoggwe, Mataba n’abandi.

Ibigo 12 byahatanye, byatoranijwe mu gihugu hose hashingiwe ku kuba bigisha ubuhunzi. Buri munyeshuri yagiye anyura imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe n’abarimu bigisha ubuhinzi yerekana uko yateguye umushinga we.

SKOL

Hahembwe abanyeshuri 24

Buri munyeshuri yagiye asobanura uko umushinga we uteye, inyungu ku baturage no ku gihugu muri rusange. Urinzwenimana Clement uyobora ishami ry’ubuhinzi muri kaminuza ya UTAB yavuze ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri gukunda ubuhinzi n’ubworozi no guhangana n’ibibazo bikunze kurangwa muri uru rwego. Ati:

Aya marushwana twayateguye mu bigo byose byigisha ubuhinzi mu Rwanda tugamije kwigisha abana gukura bazi neza gukemura ibibazo byo mu buhinzi, si ibyo gusa ibi bizabafasha kwinjira kaminuza bazi neza gukora imishinga yabateza imbere.

Abanyeshuri 24 ni bo bahembwe baturutse mu bigo 12 byigisha ubuhinzi. Batatu ba mbere bazahabwa kwiga muri Kaminuza ya UTAB (Universtity of Technology and Arts of Byumba) bigira ubuntu mu gihe kingana n’umwaka umwe. Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kuziba icyuho kiri mu ireme ry’Uburezi nk'uko Padiri Mukuru w'iyi Kaminuza abivuga. Agaragaza inzitizi zituma iri reme ridatera imbere harimo n'ururimi rw’icyongereza no kuba hari abanyeshuri batinya kugaragaza ibibarimo.

UTAB

Abanyeshuri b'intyoza bahembwe

bATATU

SKOL

UTAB SKOL

Ubuhinzi n'ubworozi muri UTAB

ubuhinzi

Abayobozi batandukanye bari muri uyu muhango

ibigo

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa

umuterankunga

Skol ni yo muterankunga Mukuru w'iki gikorwa

AMAFOTO:Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND