RFL
Kigali

EXPO 2018: Urujya n’uruza rw’abanyamahanga n’abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/07/2018 18:03
0


Imurikagurisha mpuzamahanga ry'uyu mwaka wa 2018 (Expo 2018) ryatangiye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018, riri kubera i Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Urujya n’uruza rw’abanyamahanga n’abanyarwanda ruragenda rwiyongera uko amasaha yicuma, buri wese arangamiye inyungu.



Iyo ukinjira, wumva imiziki y’uruvangitirane mu bice bitandukanye biri ahabera Expo. Hari kandi urunyuranyurane rw’inkumi n’abasore bashakisha akazi n’abandi bamaze kubona akazi. Kuva kuri uyu wa 26 Nyakanga 2018 kugeza ku wa 15 Nyakanga 2018 mu Rwanda harabera imurikagurisha mpuzamahanga rya 2018 (Expo 2018) ryatumiwemo ibihugu birenga 25 aho bamurika ibyo bakora.

Mu gitondo cy’uyu wa kane ahagana saa tatu n’iminota cumi n’itanu (9h15’), Umunyamakuru wa INYARWANDA yageze i Gikondo ahari kubera iri murikagurisha mpuzamahanga. Umutekano wakajijwe kuva ku marembo yinjirirwamo kugeza mu muhanda unyurwamo n’ibinyabiziga na mbere y’uko winjira aho riri kubera ubanza gusakwa. Amabanki, abikorera ku guti cyabo n’abandi batangiye kwinzira i Gikondo, ahagana saa yine n’indi minota mike. Kwinjira byasabaga kuba ufite ikarita ya Tap&Go.

AB'INKWAKU

Ab'inkwakuzi bahageze mu rukerera

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera PSF Rwanda na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, bavuga ko iyi gahunda yo gukoresha Tap&Go ku bitabira imurikagurisha mpuzamahanga byakozwe mu murongo wa Leta y’u Rwanda hagamijwe kwimakaza ubukungu buzira inoti n’ibiceri buzwi nka Cashless economy.

Mu masha ya saa sita, benshi mu bigo by’ubucuruzi bari bagitegura aho bakorera kugeza ku gicamunsi cy’uyu wa kane aho usanga hari bamwe bagitunganya aho bakorera n’abandi bamaze gusoza imirimo batangiye kwakira ababagana. Umwaka ushize wa 2017, imibare iva mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF, igaragaza ko imurikagurisha mpuzamaha rya 2017 ryahaye akazi abantu babarirwa hagati y’2000 n’2400.

AMAFOTO:

mbere yo kwinjira

Mbere yo kwinjira babanza kugusaka

SKOL

SKOL yamaze gutunganya aho ikorera

batunganyije

itel

cocacola

imyicundo y'abana

Bralirwa

MTN

Abakozi ba MTN Rwanda biteguye kwakira ababagana

bahagezer

Abantu batangiye kuhagera kare

icyo kurya

Burushete n'ikirayi ni aha ubibarizakingt

Turbo King

turbo king

abanyamahanga

Abanyamahanga n'abanyarwanda baranyuranamo

abanyamahanga

baguhaye ijaz

Baguhaye ikaze

AMAFOTO: Rutayisire Patience-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND