RFL
Kigali

Uruganda G-Mart rukora ingwa batanze inkunga ya miliyoni eshatu mu ikigega Agaciro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2018 15:09
0


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 kompanyi ya G-Mart ikora ingwa yatanze inkunga ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega “Agaciro Development Fund”



Ikigega “Agaciro Development” cyashinzwe mu mwaka wa 2012. Kigamije gufasha Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo. Mu bihe bitandukanye abanyarwanda bagiye batanga inkunga muri iki kigega ndetse ubuyobozi bw’iki kigega ntibuhwema kuvuga ko amafaranga arimo abyazwa inyungu.

Umuyobozi w'uruganda G-Mart, Madamu Jessie Kalisa Umutoni yabwiye itangazamakuru ko ishema n’isheja aserukana yahawe n’igihugu cye atabona uko aryitura ariko ko binyuze mu ruganda yashinze, we n’abo bakorana batanze umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda no gutegura ejo heza.

umutoni

Umuyobozi wa G-Mart, Madamu Jessie Kalisa Umutoni

Yavuze ko kuba Leta y’u Rwanda yaramufashije igashyiraho umurongo wo kugira ngo yiteze imbere na buri munyarwanda wese akore, ari ikintu batari kwicara hasi ngo barebere ahubwo ko igihe cyari kigeze ngo bashime. Mu magambo ye ati “Ndi hano gushima amahirwe nahawe. Ntacyo ndi cyo, ntacyo natanze, ntawe ndiwe, ntawe nari mfite icyo mfana nawe. Ni uko gusa ndi umunyarwandakazi washinze uruganda ndafashwa.

Yungamo ati “Kuba twarafashijwe ntabwo dukwiriye kwicara, twumve gusa ngo twafashije hari n’igikorwa natwe tugomba kugaragaza. Niyo mpamvu rero twagize igitekerezo. Ni nawo murava uri inyuma y’iki gikorwa twakoze uyu munsi.” Ngo igikorwa cy’uyu munsi ni ishimwe atuye ashimira uburyo yahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda nk’umunyarwandakazi.

Uru ruganda rwa G-Mart rubarizwa mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, rukoresha abakozi 24. Ku bijyanye n’uko ingwa bakora zihaza isoko ryo mu Rwanda, umuyobozi wa G-Mart, Madamu Jessie Kalisa Umutoni yabwiye umunyarwanda wa Inyarwanda.com ko bakiri kugerageza, ati “Ntabwo biba byoroshye ariko turimo kugerageza.”

Yavuze ko atari ibintu byoroshye kuba yaratangije uruganda rukora ingwa azi ko n'amahanga yohereza ingwa mu gihugu ariko ngo gahunda ya Made in Rwanda yamwaguye ibitekerezo imushyira ku isoko ahangana n’abandi.

Charles Mugabe Ushinzwe Ishoramari mu kigega "Agaciro Development Fund" yashimye Jessie Kalisa Umutoni Umuyobozi w’uruganda rwa G-Mart rukora ingwa, anakangurira n’abandi banyarwanda gutanga umusanzu wabo mu kigega "Agaciro Development Fund".

Madamu jessie

Umuyobozi wa G-Mart, Madamu Jessie Kalisa Umutoni [uri i ibumoso] na Charles Mugabe Ushinzwe Ishoramari mu kigega "Agaciro Development Fund"

Kayonga Eddie

Kayonga Eddie Ushinzwe ubukangurambaga mu kigega "Agaciro Development Fund"

Bosco

Bosco Nabana Ushinzwe Ubukangurambaga no gukusanya umutungo mu kigega "Agaciro Development Fund"

Agaciro Development fund

 

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND