RFL
Kigali

Umuyobozi wa UNHCR mu nkambi ya Mahama yatunguranye ararapa aririmbira impunzi-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/10/2018 11:32
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukwakira 2018 nibwo mu nkambi ya Mahama hasozwaga amarushanwa yo gushakishamo abanyempano mu kuririmba, u bwo hasozwaga aya marushanwa yateguwe na Plan International Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo NEC. uhagarariye UNHCR yatunguye abitabiriye ibi birori yerekana ko nawe afite impano yo kuririmba.



Irushanwa ryo gushakisha abafite impano yo kuririmba ryari rimaze igihe kinini riba hashakishwa abahanzi babiri barusha abandi impano mu nkambi ya Mahama bityo abo babiri bakegenerwa ibihembo biyobowe no kujya gukorerwa indirimbo mu mujyi wa Kigali ndetse bagafashwa no gukora amashusho y'izo ndirimbo. aya marushanwa yari afite intego yo gukangurira impunzi ziba muri iyi nkambi kugira imirire myiza yarangiye hatsinze 'The Winners, Thierry Tugizimana' usibye aba ariko itsinda rya Kiyago Stars naryo ryemerewe ubufasha n'abagize Dream Boys batangaje ko bemeye kuzabafasha gukora indirimbo yabo.

Aya marushanwa ahuza abafite impano muri iyi nkambi ibamo impunzi zirenga ibihumbi mirongo itanu (50000) yari yitabiriwe n'abahanzi basaga 35 muri iki gikorwa gitegurwa n'umuryango Plan International binyuze mu mushinga wawo wa NEC ari nacyo cyatumiwemo Dream Boys ifite mu nshingano gushaka abarusha abandi impano bakazafashwa kujya muri studio gukora indirimbo ndetse byabahira izari inzozi zabo bakaba bazikabya.

Aba banyempano bari bahawe ingingo yo kuririmbaho ndetse bari baranahuguweho. Buri wese yanyuze imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe na TMC ndetse na Platini bagize iri tsinda rya Dream Boys. Hatoranyijwemo abanyempano batandatu bagomba kuzahatana ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa aho byari biteganyijwe kuba tariki 22 Ukwakira 2018 ibi ninako byagenze kuri iyi tariki bakaba barahatanye maze abatsinze baramenyekana nkuko twabagarutseho haruguru.

Mbere yo gutangaza abatsinze uhagarariye UNHCR mu nkambi ya Mahama kimwe nabandi bayobozi yagombaga gutanga ijambo, uyu mugabo twamenye ko aturuka mu gihugu cya Kenya witwa Paul mbere yo kugira icyo avuga yasabye DJ kumuha Beat ubundi nawe akaririmba mu buryo bwa Free Style, uyu mugabo uburyo yaririmbyemo byishimiwe nabari bateraniye muri iyi nkambi. Nyuma yo kuvuga ijambo hagatangazwa abatsinze Dream Boys nabo basusurukije abitabiriye iki gikorwa.

Dream Boys

Dream Boys

Dream Boys nibo batangaga amanota muri aya marushanwa

Dream Boys

Abayobozi banyuranye bari bitabiriye

Dream Boys

Dream Boys

Dream Boys

Dream Boys

Dream Boys usibye kuba bagombaga gususurutsa abakunzi babo bari muri iyi nkambi banatanze amanota bahitamo abahanzi barusha abandi

Dream Boys

Ifoto ya Dream Boys nabarushanyijwe bose

Dream Boys

Abayobozi banyuranye bafatanye ifoto y'urwibutso nabarushanwaga ndetse na Dream Boys

 

 

 

REBA HANO UBURYO UMUYOBOZI WA UNHCR MU NKAMBI YA MAHAMA YARAPYE AKANARIRIMBIRA IMPUNZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND