RFL
Kigali

Umuyobozi wa ASPEKA afite icyizere ko muri iki kigo hazavamo abanyempano bazasimbura King James na Tom Close-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:12/11/2018 7:01
4


Tariki ya 10 Ugushyingo 2018 mu rwunge rwa mashuri ASPEKA habereye irushanwa ryiswe 'Talent Show' ryari rigamije kugaragaza impano ziri muri iki kigo. Ni ikigo kigaragaramo impano nyinshi kandi nziza. Umuyobozi w'iki kigo ASPEKA avuga ko afitiye icyizere aba bana ko bazavamo abazasimbura King James na Tom Close.



ASPEKA ni ikigo cy'amashuri yisumbuye giherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kanyenzi. Kuri uyu wa gatandatu muri iki kigo habereyeyo igikorwa cyo kugaragaza impano, akaba ari igikorwa cyateguwe n'abanyeshuri bafatanyije n'abarimu babo. Iki gikorwa kitabirwa n'abanyeshuri biga muri ASPEKA, kiba kigabanijemo amatsinda atandukanye, aho hari abarushanwaga mu kuririmba, mu mbyino zigezweho, imbyino nyafurika, abatera urwenya ndetse n'imideri. Abanyeshuri bakitabiriye bahembwe amafaranga ndetse binabafasha kumenya urwego bahagazeho bo ubwabo.

Mu kiganiro twagiranye n'umuyobozi w'ishuri, Ndahimana Severin yashimangiye ko kubera uburyo barera aba bana bakanabafasha kumenya impano zabo, bifasha abana barangirije amasomo yabo muri ASPEKA kugirira umumaro iyo bageze hanze ndetse bakagirira umumaro n'umuryango Nyarwanda. Yongeyeho ko bimutera icyizere ko hazavamo abazasimbura abahanzi bakomeye bazwi mu Rwanda. Yagize ati:

Dufite impano nyinshi cyane haba mu ndirimbo, mu bijyanye n'ubuhanzi butandukanye nk'imivugo usanga bifasha cyane abana mu myigire y'ishuri. Twebwe nka Groupe Scolaire ASPEKA tugira abana barangirije hano amashuri bageze ku rwego rwiza hano hanze muri Society (mu muryango Nyarwanda), hari abahimbiye indirimbo abarezi babo ndetse n'izindi zifitiye akamaro umuryango Nyarwanda.

Uyu muyobozi yakomeje atangariza itangazamakuru ko aba banyeshuri bafite impano nyinshi ibyo bikaba bimutera icyizere cy'uko aba bana hazavamo abazasimbura King James na Tom close.  

Ndahimana Severin umuyobozi mukuru w'ikigo ASPEKA

ASPEKA ni ikigo cyashinzwe n'ihuriro ry'ababyeyi. Gratien Mwitiyeho umuvugizi wungirije w’umuryango wa ASPEKA Association ashima cyane iyi gahunda yo gufasha abana kugira ubundi bumenyi bwiyongera ku bwo mw'ishuri bahabwa, avuga ko nk'ababyeyi baba babishyigikiye cyane. Ati:

Kuri ubu isi yabaye umudugudu kandi ibintu bitunze abantu benshi n’ubuvumbuzi ari nayo mpamvu nk'ababyeyi bashyigikira iyi gahunda kuko ni ibanga rikomeye cyane ko umwana ahuza ubumenyi bw'ishuri ndetse n'ubwo umubyeyi aba yaramuhaye.


Gratien Mwitiyeho umuvugizi wungirije w’umuryango wa ASPEK Association

Iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya kane abatsinze bari mu byiciro bikurikira: Hirwa Patrick ni we wegukanye intsinzi muri (RNB), Joshua Manirareba yegukanye itsinzi muri (Hip-Hop Boys), Alice Iransubije ni we wegukanye intsinzi muri (Hip-Hop Girls), mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel) ni Esther, umunyarwenya wahize abandi yitwa Special Comedians, abahize abandi mu berekanye neza imideri nyafurika ni Synthetic Fashion Agency, abahize abandi mu berekanye neza imideri nyamerika ni Flexible Super Fashion Agency, Itsinda ryahize abandi mu mbyino nyafurika ni Skill force Crew naho mu mbyino nyamerika ni Element Ballet Crew. 

AMAFOTO:

 Akanama nkemurampaka kari kagizwe n'abarimu bo muri iki kigo

Umuraperi Pkhalifa amaze kurapa ari kumva amanota yahawe n'akanama nkemurampaka

 Aba ni bo bari abashyushyarugamba b'iri rushanwa

Umuhanzi  Davona

 

Itsinda rya Skill force Crew mbere yo kubyina ryatangije umukino udasanzwe 

 Skill force Crew

Itsinda EBC ryari rihatanye na Skill force Crew

Itsinda EBC riri kubyina

Hirparty ni umuhanzi ubarizwa mu itsinda Holyboys ryameyekanye ku ndirimbo 'Bizashira'

Uwimbazi Bama Bewula ubyina mu itsinda rya Skill Force crew anenga abanyeshuri batajya bagaragaza impano zabo bakiri ku ishuri.

Abanyamideri nabo batangiye kurushanwa

Jean Damascene Nsanzimfura ni umwe mu bari mu kanama nkemurampaka akaba n'umwarimu muri ASPEKA

Jean Damascene Nsanzimfura yatangarije itangazamakuru ko iyi talent show bayitegura bashaka kwerekana impano ziri muri iki kigo, ahamya ko bafite abana bazi icyo gukora, kandi bibafasha kugira ibyo guhugiramo bibafitiye akamaro.

Aba ni abari bari gufana abahanzi bacaga ku rubyiniro

Uyu mwali yashimishijwe n'umuraperi witwa Pkhalifa amuha amashyi y'urufaya

Akanama nkemurampaka kari gafite akazi katoroshye dore ko abana bose bafanwaga kimwe

Bamwe mu banyeshuri bo muri ASPEKA bari biyicariye imbere bihera ijisho uburyo bagenzi babo barushanwa 

Jean Damascene Nsanzimfura abwira itsinda rya Skill force Crew ko rishoboye

Bamwe mu bafana bacishagamo bakabyina bakajya no gufotora 

AMAFOTO: Niyonkuru Eric-(inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric Ujemubayo 5 years ago
    Abo bana tubahaye courage Kabisa, ndabona babizi,ibyiza nuko baba babifashijwemo nabarezi babo bakabibayoboramo!!!! Courage!!!
  • Alice AYINKAMIYE5 years ago
    Bano bana barashoboye kabisa n'abandi babigireho kwishuri ababa bagomba kuhigira byishi bitandukanye bakamenya talent zabo
  • Ashley fidelus5 years ago
    Ewana tubarinyuma KBS courage land mwabitangiye cyera murabambere
  • LĂ©andre Ntawiheba5 years ago
    Kabisa ni byiza pe G.S ASPEKA KAYENZI komera n'abawe kandi nizeye neza ko abo barumuna bacu bazagera kure kwiza ikindi kandi nanone bakomeze kuzirikana amasomo kuko baca umugani ngo uburanga bw'umwari nibwo bumugeza I bwami ariko ubwenge bwe nibwo butuma aramayo. murakoze cyane!!!





Inyarwanda BACKGROUND