RFL
Kigali

Umusore w’i Gatsibo yegukanye moto abikesha tombola ‘Agaciro Kanjye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2018 19:29
0


Umusore w’i Gatsibo witwa Nshimiyimana Jean D’Amour utuye mu Murenge wa Remera, yegukanye moto abikesha ‘Agaciro Kanjye Tombola’ yatangijwe n’ikigega ‘Agaciro Development Fund’ igomba kumara amezi atatu.



Ku wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 ni bwo hamuritswe ku mugaragaro indirimbo yumvikanamo amajwi y'abahanzi 7 barindwi b'ibyamamare mu Rwanda ‘Agaciro Kanjye’, abo bahanzi ni Meddy, The Ben, King James, Knowless, Patient Bizimana, Israel Mbonyi ndetse na Riderman.

Icyo gihe ubuyobozi bw’ikigega ‘Agaciro Developmenf Fund byahise butangaza ko kugura iyi ndirimbo ’Agaciro Kanjye’ ukoresheje telephone ngendanwa bikwinjiza mu banyamahirwe bazatombora ibihembo byashyizweho nk’uko byagenze uyu munsi ku wa 06 Nyakanga 2018 ubwo hahembwaga abasore bane begukanye ibihembo.

Charles Mugabe Ushinzwe ishoramari mu kigega ‘Agaciro Development Fund’ yabwiye Inyarwanda.com ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo kuba urubyiruko ari bo babashije kwegukana ibi bihembo. Yavuze ko bitanga isura y’ejo hazaza h’u Rwanda. Ati “Ibi, ni ibintu byerekana ejo hazaza h’igihugu cyacu, tuzaba dufite igihugu difite abantu beza, abantu bafite umurava, abantu bakorera igihugu, abantu bakunda igihugu.” Yakomeje ashishikariza n'abandi kwitabira iyi tombola kuko ibihembo bigihari n'igihe giteganyijwe kikaba kigihari.

imoto

Umusore w'i Gatsibo wegukanye moto

Uyu musore w’i Gatsibo yavuze ko yitabiriye iyi tombola yumva ari ibintu bisanzwe atazegukana ibihembo ariko kandi ngo yari asanzwe anatera inkunga ikigega ‘Agaciro Developmenf Fund’. Yavuze ko ubwa mbere ahamagarwa kuri telephone abwiwe ko yatsindiye ibihembo, yatekereje ko ari abatekamutwe ariko ngo abakozi b’ikigega ‘Agaciro Developmenf Fund’ bakomeje kumuhamagara bamwibutsa kuza gufata ibihembo yatsindiye. Ati “Nkimara kumva ko natsinze natangiye kwishima mpereza Imana icyubahiro. Ubusanzwe ntabwo moto nyizi, nkeka ko ari yo mahirwe yo kuba ngiye kuyiga nkayimenya.”Yabwiye bagenzi be b'urubyiruko kwitinyuka nabo bakagerageza amahirwe ybao

Mu bihembo byatanzwe harimo Matela Dodoma, Televiziyo za rutura, Decoderi n’igihembo gikuru cya Moto. Ibi bihembo biratangwa n’abafatanyabikirwa b’ikigega ‘Agaciro Development Fund’ barimo Uruganda rwa Azam, Matela Dodoma, kaminuza zemeye kurihirira abanyeshuri (Scholarship).

Kugura iyi ndirimbo ‘Agaciro Kanjye’ ukanda *193*9# ubundi ugakurikiza amabwiriza. Gutanga umusanzu wawe unyuze mu bundi buryo ukanda *202# (ukoresha Mtn, AirtelTigo) hanyuma ukaba wakohereza amafaranga ushaka, uhita ubashaka kwinjira mu banyamahirwe bazatombora.

Ikinyamakuru The Eastafrica muri 2017 cyanditse ko ishoramari ry’iki kigega ryazamutse ugereranyije n’umwaka wabanje. Kivuga ko mu bikorwa by’ishoramari hiyongereyeho ikigero cya 33% muri 2017, ngo ishoramari ryakozwe hagurwa impapuro mvunjwafaranga za guverinoma y’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange). Muri Mutarama kugeza muri Kamena 2017, umutungo wari miliyoni 54.9 z’amadorali; ni mu gihe muri 2016 kuva muri Mutarama kugera muri Kamena yari miliyoni 41 z’amadorali.

Muri Kanama 2012 ni bwo ikigega cyashinzwe nyuma y’uko amahanga ahagaritse inkunga yateraga u Rwanda. Abanyarwanda baretse gukomeza gutegera amaboko abadashaka kubahobera, bishakamo ibisubizo mu gaciro bahoranye.

Umwaka wa 2012 wahinduye amateka y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga; Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame atangiza ku mugaragaro ikigega ‘Agaciro Development Fund’, ku ikubitiro hahise haboneka miliyari cumi n’umunani (18,000,000,000 Rwf).

Ubudasa bw’abanyarwanda no gukomeza kwitanga bakomeje gushyigikira ikigega ‘Agaciro Development Fund’ aho kugeza ubu kibitse imisanzu ingana na miliyari mirongo itanu z’ amafaranga y’u Rwanda.

matori

Uwegukanye moto

televiziyo

Uwegukanye Televiziyo

uhawe

Uwegukanye dekoderi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND