RFL
Kigali

Umuryango w’uwahoze ari umushoferi wa Bobi Wine wanze kwakira inkunga wahawe na perezida Museveni

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/09/2018 12:18
0


Umuryango wa Yasin Kawuma wari umushoferi wa Bobi Wine wanze kwakira miliyoni 20 z’amashilingi ya Uganda nk’inkunga wahawe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.



Umuryango w’uyu mushoferi wemeje ko wanze iyi nkunga kuko wifuza guhabwa ubutabera kurusha guhabwa amafaranga. Umuririmbyi Catherine Kusasira watumwe gushyira aya mafaranga umuryango w’uwahoze ari umushoferi wa Bobi Wine abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:

Nakozweho n’ibyo nabonye kuri Tv n’ibyo numvise kuri radio. Nk’umubyeyi wabonye Perezida afasha n’abandi mbere iki ni cyo gito nashoboraga gufasha uyu muryango. Buri wese afite uburenganzira bwo kubifata uko abishaka, bamwe babirebera mu ndorerwamo ya politiki ariko ku bwanjye ndarebera mu ndorerwamo y’ububyeyi ,hatitawe ku mitekerereze itandukanye ku myigire y’abana nk’umubyeyi kuri njye, Perezida yifuzaga no gufashisha uyu muryango n’arenze miliyoni 20 z’amashilingi ya Uganda.

Icyakora nubwo uyu muryango wa Yasin wagaramye ibyo kwakira iyi nkunga, uwategetswe kujyana iyi nkunga yemeje ko igomba gushyirwa se w’uwahoze ari  umuyobozi wa Polisi mu ntara uyu Yasin yakomokagaho ya Buyende.

 

Yasin Kawuma wari umushoferi wa depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yiciwe mu modoka ya sebuja mu kwezi gushize ,nyuma y’imvururu zakurikiye amatora y’uwagombaga gusimbura umudepite wari wapfuye mu gace ka Arua mu murwa mukuru Kampala.

Src: Daily monitor






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND