RFL
Kigali

Umunyeshuri wo muri UR ni we wegukanye moto ya 5 muri Airtel Tunga-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/10/2017 21:39
0


Bugingo Jonas ni umunyeshuri wiga muri CBE yahoze ari SFB, yiga mu mwaka wa gatatu w’icungamutungo (accounting), akaba ari we wahiriwe no gutsinda moto ya 5 muri poromosiyo ya Airtel Tunga.



Bugingo Jonas atsindiye iyi moto nyuma y’ibyumweru 3 agerageza amahirwe, ashyiramo amainite kandi anakina muri poromosiyo ya Tunga agasubiza ibibazo neza. Yagize ati “naragerageje ndakina nohereza na messages, umunsi w’ejo nibwo nabonye bampamagara ko ari njye munyamahirwe watsindiye moto. Byanshimishije cyane kuko numvaga mbikeneye mbona ko ingufu natakaje zitapfuye ubusa.”

Ku baba bashidikanya ko Airtel yaba ‘itekinika’ mu itangwa ry’izi moto, Jonas yagize ati “abo bantu bagomba kumenya ukuri kuko nanjye nta muntu twari tuziranye aha ngaha, nta buriganya cyangwa amanyanga ari muri ibi bintu. Kuko numvaga n’;abandi barazitwaye numvaga nanjye nayitsindira cyangwa se sinyitsindire gusa icyizere cyarengaga 50%”

Aha Bugingo Jonas  yashyikirizwaga Kontaki ya moto yegukanye

Bugingo atsindiye moto ya 5 muri 12 zari ziteganyijwe muri iyi poromosiyo, bivuze ko hasigaye moto 7 zo gutsindira ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite imyanya 7 yo kwicarwamo. Kugira ngo umunyamahirwe abe yatsindira moto byibuze bimusaba amanota 1000 kuzamura naho kuzatsindira imodoka nk’igihembo gikuru muri Tunga bikaba bisaba amanota 5000 kuzamura.

Gukina muri poromosiyo ya Airtel ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa guhamagara 155 bitwara igiceri cy’ijana gusa, ugasubiza ibibazo bibazwa, uko usubije neza uhabwa amanota 100, utasubiza neza ugahabwa 50. Igihembo gishyikirizwa uwo simukadi yakinnye yanditseho ndetse ayo mazina akagomba kuba ahuye n’ayo ku ndangamuntu.

Nta wabura kwibutsa ko kuri uyu wa 6 ari bwo hazaba igitaramo cya nyuma cya Airtel Muzika cyiswe “Ntawamusimbura Concert” akaba ari nacyo gitaramo cya nyuma Meddy azaba akoreye mu Rwanda mbere yo gusubira muri Amerika, kizabera I Rubavu kuri sitade ya Nengo, kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 5,000 gusa mu myanya y’icyubahiro (VIP) naho mu myanya isanzwe yose ni ubuntu.

 

KANDA AHA UREBE ANDI MAFOTO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND