RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Sherrie Silver wayoboye imbyino zo muri ‘This Is America’ ahamya ko aho ageze abikesha Perezida Kagame

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/05/2018 20:24
1


Sherrie Silver ni umunyarwandakazi w’imyaka 23 akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Kuri ubu yarushijeho guhangwa ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo iri kubica bigacika ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’. Aho ageze avuga ko byaturutse kuri Perezida Paul Kagame.



Nyuma yo kwishimira amahirwe yagize yo kugaragara muri This Is America, Sherrie yagarutse mu Rwanda kwishimana n’abana batishoboye barimo n’abo yakuye ku muhanda, igikorwa yari yitabiriye ari kumwe n’umubyeyi we. Ibi birori byabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Club Rafiki, hari ibyo kurya, imikino n’imbyino n’imyidagaduro yahurije hamwe abana.

Sherrie

Sherrie Silver yarimo yishimana n'abana batishoboye

Ibi bikorwa Sherrie Silver yatangarije Inyarwanda.com ko yabitangiye guhera afite imyaka 9 ndetse ngo kuba yarabayeho mu buzima bukakaye bimutera guhorana umutima wo kugira abo nawe yagira icyo amarira batabayeho neza. Twashatse kumenya uko Sherrie Silver yaje kuba umubyinnyi wabigize umwuga ndetse uzenguruka ibice bitandukanye by’isi yigisha kubyina, avuga ko byatangiye mu myaka yashize ubwo yatumirwaga n’ibiro bya nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho yari yatumiwe kuririmba mu birori bye hanyuma akomeza kugenda atumirwa bigera aho yiyubaka kugeza ku rwego agezeho ubu. Yagize ati “Ni nko mu myaka 6 cyangwa 7 sinibuka neza, naratumiwe mu birori hanyuma guhera ubwo barabikunda bakajya bantumira n’izindi nshuro, ni aho natangiriye”

Muri uyu muhango kandi wabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa 3 tariki 23/05/2018 hizihijwe isabukuru y’umwana yakuye ku muhanda ndetse akinana n’abana imikino itandukanye, ubona ko abana bamufitiye icyizere ko yabahindurira ubuzima.

Sherrie

Sherrie

Sherrie

Abana benshi bari baje gusangira na Sherrie Silver






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • austin5 years ago
    uyurero niwe nyampinga wukuli unafasha impfubyi muburyobufatika ureke babandi bazifotorezaho gusa





Inyarwanda BACKGROUND