RFL
Kigali

Umunyamuziki watangiye acurangana na Danny Vumbi ariyamamariza kuba umudepite

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2018 16:57
0


Elissam Ntibanyendera Salim ni umukandida wigenga mu bakandida depite bari kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere hano mu Rwanda, uyu mugabo Inyarwanda.com yabashije kumenya amakuru ko ari umwe mu banyamuziki bari kwiyamamariza uyu mwanya.



Tukimenya aya makuru ko hari umukandida depite uri kwiyamamaza w'umunyamuziki byaduteye gushaka kumenya neza niba koko aya makuru ari impamo maze mu kiganiro twagiranye na Danny Vumbi bivugwa ko batangiye bacurangana nawe aduhamiriza ko koko bacuranganye muri KIE Music Band mu mwaka wa 2003 ubwo bose bari abanyeshuri muri iyi kaminuza.

Elissam Ntibanyendera Salim aganira na Inyarwanda ubwo yacuranganaga na Danny Vumbi yari umucuranzi wa gitari, ubwo yari abajijwe igihe yibuka yaba yarakoze mu murya mu gitaramo gikomeye yagize ati" Ndi mu bacurangiye Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga kaminuza ya KIE mu mwaka wa 2003."Uyu mugabo wigeze no kuyobora KIE Music Band yanyuzemo Danny Vumbi  nyuma yo kurangiza kwiga ntiyigeze areka umuziki.

Aha yatangarije Inyarwanda.com ko nubwo yigaga ariko yanakoraga ibijyanye na muzika ashinga studio y'amajwi ndetse n'amashusho yise "Smart Studio Production", Nyuma yo kurangiza kwiga uyu mugabo yaje kubona akazi bituma agabanya umurindi mu muziki gusa ngo mubyo akora byose ahorana indoto zo gufasha urubyiruko rufite impano mu muziki akaba yabafasha gukabya inzozi.

ElissamElissam uri kwiyamamariza kuba umudepite

Kuri ubu uyu mugabo ushaka kwiyamamariza kuba umudepite ni umuyobozi w'ihuriro ryitwa "Collectif Tubakunde" ihuriro ry'ibigo n'amashuri byita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe , uyu ariko kandi kuri ubu ni umuyobozi wa HVP Gatagara ishami rya Humura (Ikigo n'ishuri rifasha rikanigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe).

Magingo aya Ntibanyendera Ellisam Salim ni umwe mu bakandida bigenga bahatanira umwanya mu nteko ishinga amategeko aho yiyamamariza kuba intumwa ya Rubanda. Amatora y’abadepite mu myanya 53 y’abahagarariye imitwe ya politiki n’abakandida bigenga azaba ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 3 Nzeri 2018 ku bari imbere mu gihugu. Naho ku bakandida b’abagore, abahagarariye urubyiruko (hazatorwa abadepite babiri) n’abantu bafite ubumuga (hazatorwa umudepite umwe), itora riteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND