RFL
Kigali

Umunyamategeko w’umunyarwanda Dr Felix Hagenimana yafunguye Cabinet muri Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/12/2018 15:11
1


Ni kenshi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akunze gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo. Ibi rero umusore w’umunyarwanda Dr Felix Hagenimana yamaze kubishyira mu bikorwa aho yafunguye ibiro mu mujyi wa Portland muri leta ya Maine.



Dr Felix Hagenimana ni umusore w'umunyarwanda ufite Doctorat mu mategeko yakuye kuri Kaminuza ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu yamaze gufungura ibiro (Cabinet) mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine. Twaganiriye n’uyu musore umaze imyaka irenga irindwi muri Amerika tumubaza ukuntu yashoboye kubigeraho atubwira ko mu by’ukuri muri Amerika bitagora kwihangira imirimo iyo ufite ubumenyi.

Dr Felix Hagenimana yatubwiye ko yatangiye amashuri ya kaminuza akererewe arangiza Doctorat ye yaramaze kurenza imyaka zamirongo itatu, asanga rero ibyo kujya gukorera abandi atabivamo na cyane ko ateganya kurushinga bikazamusaba kubonera umwanya umuryango kandi ngo muri Amerika abavoka bakiri bato bakaba bakora amasaha menshi iyobagiye gukorera abandi bantu. Ibyo rero ngo byatumye atekereza kwikorera nk’uko abayobozi b’u Rwanda bakunda kubishishikariza urubyiruko aza no kubona abafite inararibonye bemeye kumufasha abo bita mentor mu rurimi rw’icyongereza. Twamubajije ibyo azajya akora adusubiza muri aya magambo:

Ndi generalist nka muganga, ariko ahanini nzajya mburanira abantu batishoboye kuko mfitanye amasezerano na leta ya Maine yo kuburanira bene abo bantu iyo baregwa ibyaha byatuma bafungwa (crime) leta ikabishyurira. Ikindi ni uko nkiri umunyeshuri nari avocet etudiant mburanira abana batarengeje imyaka 18 baba muri Amerika ariko batari kumwe n’ababyeyi babo hano kuko hari amategeko ya immigration abemerera kubona green card. Narabikunze rero nabyo nzakomeza kubikora. Urebye rero nzajya mfata cases zitandukanye, icyakora sinzakora ibijyanye na divorce.

Dr Felix Hagenimana

Dr Felix Hagenimana ni umusore w'umunyarwanda ufite Doctorat mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Maine

Inyarwanda.com twamubajije impamvu byo atazaburanira abafite ibibazo bijyanye no gutandukana kw'abashakanye, adusubiza ko ubwo yari mu ishuri yafashe isomo rijyanye nabyo ntabikunde ati “Rero nabonye naba prudent simbikore, usibye ko no kumenya uzatwara inzu n’uzatwara umurima hagati y’abagiye gutandukana bifite importance ntoya kurinjye.” Twabibutsa ko Dr Felix Hagenimana ubwo yarangizaga Doctorat ari we mwirabura wenyine ugaragara mu ifoto y’abo barangizanyije barenga 80. Ni we watorewe kuvuga ijambo mu cyimbo cy’abandi banyeshuri, ijambo ryishimiwe cyane n’abari bitabiriye ibyo birori.

Dr Felix Hagenimana

Dr Felix Hagenimana ni we mwirabura wenyine warangizanyije n'abarenga 80 muri Kaminuza ya Maine

Dr Felix Hagenimana kandi yatubwiye ko yifuza kwinjira mu rugaga rw'Abavoka mu Rwanda hamwe no gutanga umusanzu we muto mu kubaka urwa Gasabo. Yashimiye cyane Inyarwanda.com kuba twamuhaye urubuga ndetse yongeraho ati“Ibyiza u Rwanda rwagezeho reka dukomeze tubisigasire kuko n’ubwo turi muri Amerika kwishakira imibereho ariko u Rwanda ni ingobyi twese iduhetse.”

Dr Felix HagenimanaDr Felix HagenimanaDr Felix HagenimanaDr Felix Hagenimana

Dr Felix Hagenimana arasaba abanyarwanda gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho

Dr Felix HagenimanaDr Felix Hagenimana

Usibye kuba umunyamategeko, Dr Felix Hagenimana akunze no kugaragara asemurira abakozi b’Imana bakomeye hano mu Rwanda iyo bagiye kuvuga ubutumwa muri Amerika

Dr Felix Hagenimana

Dr Felix Hagenimana yafunguye Cabinet mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine

Umushaka yamwandikira kuri info@hagenimanalaw.com cyangwa ugasura urubuga www.hagenimanalaw.com

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbako5 years ago
    Ndabona uno mugabo arenze peee! Ni akomereze aho agumye azamure ibendera ry'u Rwanda mu mahanga!





Inyarwanda BACKGROUND