RFL
Kigali

Umulisa, umukobwa wasigiye urwibutso abakurikiranye akarasisi ka Gisirikare k’indangamirwa 11 i Gabiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2018 18:10
4


“Ndabikunda” uko ni ko umukobwa witwa Ashley Umulisa Kalimba yisobanuye ku mpamba yakuye mu isozwa ry’itorero Indangamirwa icyiciro 11. Iri torero ryabereye mu karere ka Gatsibo, risozwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 05 Kanama 2018.



Iri torero Indangamirwa ryari rihurije hamwe abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga hamwe na bamwe biga mu Rwanda. Ni umuhango ukomeye, waranzwe n’ibyishimo bisendereye unyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda, imbonankubone.

Abakurikiranye uyu muhango bibuka neza uburyo Umulisa yitwaye ayoboye itsinda ryakoze akarasisi ka Gisirikare imbere y’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, n'imbere y'abandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango w’abanyeshuri basoje amasoma yabo mu ishuri rya Gisirikare i Gabiro.

Muri uyu muhango, uyu mukobwa yari yifitiye icyizere mu byo yakoraga imbere y’abayobozi bakuru b’Igihugu ayoboye itsinda rigari ryagaragazaga ibyo bize mu gihe bamaze mu itorero Indangamirwa. Uko yitwaye byamufashije gutambukana isheja n’ishema nk’uwahaye imyitozo y’ingabo z’igihugu.

Abari muri uyu muhango banyuzwe n’ubuhanga bw’uyu mukobwa, benshi bagaragaza amarangamutima yabo. Banyuzwe bikomeye ubwo Perezida Kagame yamuhaga ububasha bwo kuyobora iryo tsinda ryerekana ibyo bize.

Umulisa imbere y'abo yari ayoboye ku karasisi ka Gisirikare

Umulisa afite imyaka 18 y’amavuko. Yasoje amasomo muri Excella High School arangiza kaminuza mu Nzeli uyu mwaka. Yari umwe mu banyeshuri 500 b’abanyarwanda barangije ibyumweru bitanu i Gabiro biga amasomo ajyanye n’Uburere mboneragihugu, imyitozo ya gisirikare ndetse n’indangagaciro nyarwanda n’ibindi byabateguye kubaka u Rwanda rwifuzwa mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso.

Umulisa yari yambaye impuzangano ya Gisirikare iriho ipeti rya Staff Sargent ubwo yari ayoboye itsinda ryakoze akarasisi. Mu kiganiro na The New Times dukesha iyi nkuru, Umulisa yavuze ko itorero Indangamirwa risobanuye isanzure kuri we n’umuryango mugari. Ati “Ntabwo ndi Staff Sergeant kubera ko ntari umusirikare. Byari iby’akanya gato. Ariko ndabikunda."

Yungamo ati “Papa yari atewe ishema nanjye, narabibonaga. Ubusanzwe, iyo yishimye arabihisha ariko kiriya gihe ntiyabashije kubyihererane.” Yongera ho ati “Yarambwiye ngo ‘Atewe ishema nanjye.”

Avuga ko ubwo yatoranwaga ngo ayobore abandi mu karasisi yumvise igitima kidishye. Yongeraho ko yahangayitse atinya gukora amakosa. Yashimiye abo yari ayoboye, uwamutoje wamugiriye inama wamufashije guhagarara ashikamye imbere y'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Yagize ati “Mu myitozo, hari umutoza umwe wakundaga kumbwira ko anyizera nakora ibirenze. Rero, ubwo nari imbere ya bariya bose, ijwi rye nakomezaga kuryumva muri njye nkakomeza gutera intambwe ngana imbere.

Ni umuhango wanyuze benshi kugeza ku bayobozi bakuru b'Igihugu cy'u Rwanda

Intsinzi yagize imbere y’abari bitabiriye umuhango, Umulisa yayituye abo yari ayoboye mu kararasi ka Gisirikare mu Itorero Indangamirwa. Yagize ati “Nanone byavuye mu gukorana n’ikipe yose. Bariya bose, bakoze akazi gakomeye kandi iyo ni ingingo ikomeye batwigishije mu myitozo. Gukorera hamwe ni ipfundo rikanyaze.”

Kenny Kabibi Ingabire, nawe wari mu itorero Indangamirwa, yasobanuye Umulisa nk’umuntu wari uzi icyo ashaka, ufite ikinyabupfura n’intumbero. Ati “Kuri njye uko yayoboye akarasisi ntabwo byantunguye. Buri gihe akora ibirenze mu kintu cyose akoze. Byanteye ishema kumubona abikora uko byagakwiye akitwara neza imbere ya buri wese, harimo abajenerali n’abandi.”

Itorero Indamirwa 11 ryarimo abanyeshuri 560. Harimo abanyeshuri 20 bavuye muri Asia, i Burayi, Amerika ndetse na Afrika. Abanyeshuri babonye amanota meza mu mashuri yisumbuye, abarimu n’abakozi babaye indashyikirwa. Abasoje iri torero bakomereje iwabo bajya kwitegura kwinjira muri Kaminuza.

Hari amahirwe ku bashaka kwinjira mu gisirikare ndetse n’abandi bashyirwa mu nkeragutabara. Umulisa avuga ko yahisemo kujya mu nkeragutabara. Ati “Nasinyiye kujya mu nkeragutabara. Igihe icyo ari cyo cyose igihugu cyankenera nzaba mpari. Ngiye gukomeza amasomo yanjye. Nabisinyiye ku bushake bwanjye.”Yongeraho ati “Umubiri wacu, ubwenge bwacu byose ni iby’igihugu cyanyibarutse.”

Kwinjira mu mutwe w’inkeragutabara bifata umwaka umwe. Umulisa avuga ko yiteguye gufata ayo masomo. Umulisa arifuza kwiga ibijyanye na Global Challenges na International Business Trade muri African Leadership University. 

AMAFOTO:

Perezida Kagame yabahaye impanuro ababwira ko akarasiri ka gisirikare bigishijwe bisobanuye kudasobanya mu bitekerezo n’imikorere

Bamweretse imyitozo bahawe mu kurinda igihugu

Basogongejwe ku masomo yo kurwana urugamba

Beretse abashyitsi ibyo bize

Basabwe kwirinda no kurinda igihugu cyabo

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bello 5 years ago
    Ariko urabona ukuntu mubeshya, ngo yarangije kaminuza kumyaka 18? None se yatangiye nursery afite ingahe? Primary + Secondary ni imyaka 12 ugashyiraho 4 ine yakaminuza ikaba 16, kandi nursery ni imyaka 3. Ni ukuvuga yayitangiye akiri munda ya nyina. Ahhh, ibi ntibibaho peee
  • Jado5 years ago
    Uyu mukobwa naramukunze cyane. Nabonye afite ubutwari n'ubuhanga cyane. Mwifurije ishya n'ihirwe mu buzima.
  • van5 years ago
    nukujya muvuga imyaka yumuntu neza yukuri kuko 18ans ntiyaba afite kiriya gikuriro kereka arumwana wakuriye iburayi nabwo mumafr kd ntiyarangiza kaminuza18ans keretse niba bagutwite wigira Munda yigiyemo se hhh
  • Totyne5 years ago
    Hahaaaas murasetsa birenze, muzi kwigana gusa! Nta creativity mbonahangaha !





Inyarwanda BACKGROUND