RFL
Kigali

Umukino ‘Inzira igana ku muti’ wa Shekinah Drama Team werekanywe muri E.S Nyange, Kayonza Modern na G.S Remera Rukoma-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2018 10:21
0


Umukino “Quest to the Cure” bisobanuye mu Kinyarwanda ‘Inzira igana ku muti” kubufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) wagejejwe ku banyeshuri bo mu bigo by’amashuri E.S Nyange , Kayonza Modern ndetse na G.S Remera Rukoma.



‘Quest to the cure’ ni umukino watangijwe muri 2015 na Shekinah Drama Team ufite intego yo gukemura bimwe mu bibazo n'ingaruka urubyiruko rwavutse nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uyu mukino ‘Inzira igana ku muti’ weretswe abanyeshuri bo muri E.S Nyange y’i Karongi basaga 400, ku wa 11 Ugushyingo, 2018.

Uyu mukino kandi wagejejwe ku banyeshuri biga ku kigo cy’ishuri G.S Remera Rukoma y’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Abari batahiwe n’abanyeshuri bo ku ishuri rya Kayonza Modern ribarizwa mu Ntara y’Uburasirazuba, beretswe uyu mukino ku wa 14 Ugushyingo, 2018.

Umuyobozi wa Shekinah Drama, Basomingera Isaac, yabwiye INYARWANDA, ko bishimira uko bakiriwe mu bigo by’amashuri bagejejemo uyu mukino. Yavuze ko ibikorwa byabo bikomereje mu biruhuko by’abanyeshuri. Avuga ko bagiye gutegura igikorwa kizahuriza hamwe abanyeshuri bari mu biruhuko n’abayobozi hagamijwe gukomeza kumenyekanisha uyu mukino ‘Inzira igana ku muti’.

Yagize ati “Turi gutegura igikorwa cyizahuriza hamwe urubyiruko ruje mu biruhuko. Turateganya gutumira abayobozi n’abandi hanerekanwe uyu mukino ‘Inzira igana ku muti’ usobanurirwe byimbitse urubyiruko n’abandi. Turishimira ko twakiriwe neza n’abanyeshuri tweretse uyu mukino.”

Umukino

Umukino 'Inzira igana ku muti' uri kwerekanwa mu bikorwa by'amashuri kubufatanye na Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge./Ifoto:Archive

Mbere yo kwerekana uyu mukino ‘Inzira igana ku muti’ mu bigo by’amashuri habanje kubaho umwanya wo kwibukiranya amateka yaranze u Rwanda uhereye ku mwaduko w’abakoloni kugeza kuri Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994.

Nk’uko ‘Quest to the cure’ ibivuga, abanyeshuri basobanuriwe ko gukomeza kwirebera mu ndorerwamo y'amoko ntaho byageza igihugu cy’u Rwanda. Basobanuriwe kandi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ isaba abanyarwanda gushyira hamwe biyubakira igihugu cyabo.

AMAFOTO:

iNYANGE

abagera kuri 400

abinyange

Abanyeshuri b'i Nyange bagera kuri 400 nibo bitabiriye kureba uyu mukino.

abanyeshuri bishimiye uyu mukino

remra

Abanyeshuri ba G.S Remera Rukoma.

bari benshi

Bamwe mu banyeshuri babuze aho kwicara kubera ubwinshi.

ubuyobozib

uyu mukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND