RFL
Kigali

Umuhungu wa Jacob Zuma yagejejwe mu rukiko ku byaha bya ruswa akurikiranweho

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:9/07/2018 15:16
0


Duduzane Zuma, umuhungu w’uwahoze ayobora igihugu cy’Afurika y’Epfo yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa mbere ,nyuma y’iminsi afunzwe by’agateganyo ku byaha bya ruswa akurikiranyweho kuba yarariye akingiwe ikibaba na se Jacob Zuma.



Mu rukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg ni ho Duduzane w’imyaka 34 y'amavuko yagaragariye imbere y’ubutabera asomerwa ibyaha aregwa bya ruswa. Icyakora nyuma yo gusomerwa, urukiko rwafashe umwanzuro wo kumurekura by’agateganyo nyuma y’iminsi ari mu maboko ya polisi y’iki gihugu.

Duduzane Zuma ashinjwa kuba yarakoreye umuryango w’abahinde witwa Gupta wagiye ushinjwa kenshi kwiharira amasoko ya leta ku butegetsi bwa se Jacob ndetse ukanashyiraho abategetsi muri Guverinoma uyu muryango wo ushaka ku bw’inyungu zawo.

Image result for Duduzane zuma and the guptas

Duduzane n'abahinde bagize umuryango w'abagupta

Duduzane ashinjwa kandi kuba yari inyuma yo kweguza uwahoze ari Minisitiri w’imari witwa Mcebisi Jonas, ku butegetsi bwa se. Minisitiri Jonas yegujwe ashinjwa ibyaha bya ruswa, ibyiswe ibinyoma by’urwitwazo kuko uyu mu minisitiri yamaganiraga kure imigambi yo kunyereza umutungo wa leta byakorwaga n’ubutegetsi bwa na Jacob Zuma ubwo yari perezida w’Afurika y’Epfo.

Duduzane mu rukiko yari yambaye amapingu no ku maguru

Ku rundi ruhande umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’Afurika y’Epfo, Phindi Mjonondw yabwiye itangazamakuru ko Duduzane yarekuwe by’agateganyo akazaburana ari hanze kuko yemeye gukorana neza n’ubutabera. Duduzane yatanze ingwate y'amarande 100,000 ndetse n'urupapuro rw'inzira rwe. Urubanza rwe ruzasubukurwa mu mwaka utaha wa 2019 muri Mutarama.

FILE: President Jacob Zuma and Atul Gupta. Picture: EWN.

Jacob Zuma asabana  n'umuryango w'abagupta

Tukwibutse ko se w’uyu muhungu, Duduzane ari we Jacob Zuma w’imyaka 76 aherutse kweguzwa ku butegetsi nka Perezida w’igihugu mu kwezi kwa 2 uyu mwaka wa 2018, nyuma yo gushinjwa nawe ibyaha bya ruswa.

Src: BBC              






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND