RFL
Kigali

Umuhanda wo kwa MUTWE uryoshya Tour du Rwanda uri gusanwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/09/2018 9:01
1


Umuhanda wahitwa kwa Mutwe, ni umuhanda utari muremure ariko uzamuka ukaba ugizwe n’amabuye ahuza Kimisagara na Biryogo. Kuri ubu uyu muhanda uryoshya Tour du Rwanda uri gusanwa nyuma yo kwangirika.



Iyo hategurwa irushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda hakoreshejwe igare (Tour du Rwanda), abakunzi b’uyu mukino usanga bibaza cyane niba umuhanda wo kwa Mutwe uzitabazwa bitewe n’ibirori biba bihari iyo abasiganwa bari kuhazamuka.

Muri Tour du Rwanda 2018, uyu muhanda wo kwa Mutwe washimishije abakunzi b’umukino w’amagare kuko abasiganwa bahanyuze inshuro ebyiri ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2018. Kuri ubu nyuma yaho uyu muhanda ugize ikibazo cyo gusenyuka hagati na hagati ndetse no ku mpera zawo winjira mu Biryogo, imirimo yo kuwusana irinikije.

Mutwe Road

Umuhanda wo kwa Mutwe wagiye wangirika bihereye aho kaburimbo ihurira n'amabuye

Umuhanda wo kwa Mutwe wagiye wangirika bihereye aho kaburimbo ihurira n'amabuye 

Umuhanda wo kwa Mutwe uri gusanwa kugira ngo ukomeze gukoreshwa mu ngendo za buri munsi

Mutwe Road

Mutwe Road

Mutwe Road

Umuhanda wo kwa Mutwe uri gusanwa kugira ngo ukomeze gukoreshwa mu ngendo za buri munsi

Abafana i Nyamirambo ku muhanda wo ku musigiti wa Majengo

Iyo abafana bari kugana kwa Mutwe kureba umukino w'amagare uburyo uba uryoshye 

Tour du Rwanda 2018

Abasiganwa bazamuka kwa Mutwe muri Tour du Rwanda 2018

Ubu ntabwo uyu muhanda uri guoreshwa n'ibinyabiziga kuko imirimo yo kuwusana irimbanyije

Ubu ntabwo uyu muhanda uri guoreshwa n'ibinyabiziga kuko imirimo yo kuwusana irimbanyije 

Uyu muhanda wangiritse ahagana ku musozo uva Kimisagara ndetse no ku musozo nyirizina

Uyu muhanda wangiritse ahagana ku musozo uva Kimisagara ndetse no ku musozo nyirizina winjira mu Biryogo

Abakinnyi bazamuka kwa Mutwe

Munyaneza Didier imbere y'abandi bazamuka kwa Mutwe muri Tour du Rwanda 2018

Bruno Araujo yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi ibijyanye no kubaduka

Bruno Araujo (Angola) azamuka kwa Mutwe muri Tour du Rwanda 2018

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Reza5 years ago
    Uyu muhanda ucamo imodoka nyinshi nabantu benshi ariko nidanger kuwucamo. Mwawagiye koko ko abanyamaguru bage da babisikana nimodoka





Inyarwanda BACKGROUND