RFL
Kigali

Umuganura wahujwe na FESPAD y'uyu mwaka izagaragaramo abahanzi b'ibyamamare bakiri mu biganiro na MINISPOC

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/07/2018 12:09
0


Kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018 MINISPOC yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, ikiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru ibijyanye n'umunsi w'Umuganura ndetse na FESPAD muri rusange cyane ko muri uyu mwaka ibi bikorwa bibiri byahujwe kugira ngo bikomeze kongerera uburyohe abazabyitabira.



Iki kiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri Uwacu Julienne ukuriye MINISPOC watangiye aganiriza abanyamakuru uko gahunda za FESPAD ndetse n'Umuganura muri rusange ziteye. Minisitiri Uwacu Julienne yibukije abanyamakuru ko mu by'ukuri ibi bikorwa byahujwe cyane ko byose ari ibyo gushimisha abanyarwanda, bityo FESPAD ikazatangira tariki 29 Nyakanga 2018 kugeza tariki 2 Kanama 2018 ari bwo hazaba igitaramo cyo kuyisoza mu gihe icyumweru cy'Umuganura nacyo kizatangira tariki 29 Nyakanga 2018 kirangire tariki 3 Kanama 2018 mu gitaramo Nyanza twataramye kizaba kuri uyu munsi usoza Umuganura.

Minispoc

Ibi byatangarijwe mu kiganiro MINISPOC yagiranye n'abanyamakuru

Ikindi Minisitiri Uwacu yagarutseho muri iki kiganiro n'abanyamakuru ni uko umunsi w'Umuganura uzizihizwa ku rwego rw'utugari no mu turere icyakora hakaba hari uturere bazajyamo by'umwihariko turimo; Rubavu, Musanze, Rwamagana na Huye. Muri uyu mwaka ariko kandi Minisitiri Uwacu Julienne yatangaje ko nubwo batumiye ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika ibimaze kwemeza ko bizitabira ari; RDC, Senegal, Burkinafasso, Ethiopie, Guinea-Conakry n'ubwo bagitegereje ibindi bihugu byemeza ko bizitabira.

Usibye mu Rwanda bazizihiza umunsi w'Umuganura, Minisitiri Uwacu Julienne yatangaje ko uyu munsi  uzizihizwa no mu banyarwanda baba mu mahanga cyangwa muri Diaspora nk'uko bikunze kuvugwa, binyuze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ndetse na Ambasade zose z'u Rwanda abanyarwanda bakaba bazizihiza umunsi mukuru w'Umuganura. Minisitiri Uwacu yatangaje ko hari abazawizihiza ku munsi nyir'izina ndetse n'abazawizihiza nyuma bitewe na gahunda bafite.

Minispoc

Minisitiri Uwacu Julienne mu kiganiro n'abanyamakuru

Minisitiri Uwacu Julienne yabajijwe n'abanyamakuru niba nk'uko byahoze na none mu gikorwa cya FESPAD bitegura kwakira abahanzi bakomeye bagakora ibitaramo bikomeye, maze atangaza ko haba mu Rwanda hari abahanzi bakomeye bari mu biganiro ariko hakaba hari n'abazaturuka hanze bakomeye bakomeje ibiganiro. Gusa yirinze kugira abo atangaza amazina cyane ko ibiganiro bigikomeje ariko nanone atangaza ko mu minsi iri imbere hari amakuru azagenda agaruka kuri ibi bikorwa bazatangaza ari naho hazamenyekanira iby'aba bahanzi bagikomeje ibiganiro na MINISPOC.

Mu butumwa yageneye abanyarwanda Minisitiri Uwacu Julienne yakanguriye Abanyarwanda kuzakirana ineza abashyitsi bagenderera u Rwanda mu bihe by'iyi minsi mikuru y'Umuganura na FESPAD ndetse abasaba kuzabereka bimwe mu biranga umuco w'abanyarwanda ariko nabo bakaba babigiraho cyane ko ibihugu bizaza muri FESPAD nabyo bifite umuco wabyo bityo abanyarwanda bakaba babigiraho ibyiza biri mu muco wabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND