RFL
Kigali

Umuganga wo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo yegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/10/2018 16:06
1


Muganga Denis Mukengere Mukwege ni umuganga ufite ivuriro I Bukavu ho muri repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu mwaka we na mugenzi we Nadia Murad ukomoka muri Iraq nibo begukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel bashimirwa uruhare bagize mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa mu ntambara.



Denis Mukwege ni inzobere mu kuvura indwara z’abagore (gynecologist) ndetse afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi ufite ubumenyi mu kuvura ibikomere abagore bagira mu gihe bafashwe ku ngufu n’abantu benshi cyane cyane mu gihe cy’intambara. Uyu mugabo yavuye ibihumbi by’abagore bahuye n’ibibazo byo gufatwa ku ngufu mu gihe cy’intambara ndetse bamwe babaga barafashwe ku ngufu inshuro nyinshi.

Uyu mugabo kuri ubu afite imyaka 63, yahisemo kwiga ibijyanye no kuvura abagore nyuma yo kubona ikibazo  cy’abagore bapfa babyara mu gihugu cye cya Congo. Yize ubuvuzi muri kaminuza y’I Burundi nyuma aza kujya kwiga byisumbuyeho mu Bufaransa. Nyuma yo kugaruka mu gihugu cye, yahise ashinga ibitaro aho yakiraga cyane cyane agabore bangijwe mu gihe cy’intambara. Umutima we wose yawushyize mu gukusanya ubumenyi bwamufasha kuvura abo bagore babaga bangiritse cyane imyanya ndangagitsina. Avuga ko uku kwangiza abagore byari nk’imwe mu ntwaro abahanganye mu ntambara bakoresha.

Image result for nadia murad

Nadia Murad ni umwe mu bagize ibyago byo gufatwa ku ngufu mu ntambara ya Iraq

Nadia Murad nawe ni umwe mu bari barashimuswe n’abarwanyi ba ISIS mu gihe cy’amezi 3. Avuga ko yafatwaga ku ngufu, bakamutwika ku mubiri bakoresheje isegereti ndetse bakanamukubita. Yaje gutoroka nyuma y’uko uwari waramufashe bucakara asize atamukingiranye. Nyuma yo gutoroka, yaje guhura n’abanyamakuru bo mu Bubiligi, nibo bavuze inkuru ye bituma aba umwe mu bahawe ubuhungiro mu Budage, ari naho atuye kugeza ubu akaba akora ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakobwa n’abagore mu ntambara hirya no hino ku isi.

Image result for nadia murad and denis Mukwege

Denis Mukwege na Nadia Murad nibo bahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel muri 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umwali5 years ago
    Ariko abazungu ntibakaze kudusetsa, barinda baza gutanga ibihembo kubavuye abantu, kuki mbere nakose ntacyo bakoze ngo intambara itarinda kuba. Ikindi nyirabayazana wintambara za Congo ko azwi, ubu bari kubikoraho iki. Rapport kuri Genocide yo muri Congo ntibitse mukabati ka UN?





Inyarwanda BACKGROUND