RFL
Kigali

UMUCO:Ahitwa kwa Habyarimana ubu ni Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/05/2018 13:51
1


Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2018 ku munsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage ,ahari hazwi nk’ingoro z’abaperezida, hahinduwe ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi. Ubuyobozi bw’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda zivuga ko iki ari icyifuzo cy’abahasura.



Guhindura iyi ngoro yahoze ari iy’abaperezida ikaba ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi ni ikimenyetso cy’impinduka Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) kiri gukora mu nzu ndangamurage zose z’u Rwanda.

Ambasaderi Robert Masozera umuyobozi w’iki kigo yabwiye itangazamakuru ko impinduka zatangiriye ku Ngoro y’Amateka Kamere ubu yabaye ingoro ivuga amateka y’abakoloni kuva ku bukoloni bw’Abadage (Kwa Richard Kandt), ahari ingoro y’ibidukikije i Karongi, iyi Ngoro y’Abaperezida ikaba ari yo yari itahiwe. Itorero "Abatarutwa" ryasusurukije abitabiriye uyu muhango wo gutaha iyi ngoro.

Ingoro y'ubuhanzi n'ubugeni ifungurwa ku mugaragaro n'abanyacyubahiro

Ambasaderi Robert Masozera akomeza avuga ko izi mpinduka ari igisubizo ku byifuzo byatanzwe n’abasuraga izi nzu ndangamurage muri rusange by’umwihariko iyi yari ingoro y’abaperezida igizwe iy’ubugeni kuko ngo nta makuru ahagije abayisuraga bayibonagamo. Ambasaderi Masozera yagize ati:

Icyari gisanzwe hano twavugaga ubuzima n’imibereho y’abaperezida babiri babaye hano, bikarangira abantu bavuye hano binuba, bagaragaza kutishimira ibintu bareba. Ibyo byifuzo ni byo twahereyeho dutekereza ikindi kintu cyaza hano, ni uko twatekereje Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi.

Kuva mu 2003, iyi nyubako yakoreshwaga n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) nk’Ingoro y’Abaperezida. Iyi ngoro yacumbikiye abaperezida babiri bayoboye u Rwanda: Perezida Juvenal Habyarimana na Perezida Pasiteri Bizimungu.

Kuri ubu amakuru atangwa n’iki kigo agaragaza ko mu ngoro 8 z’u Rwanda,ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu Nteko Ishinga Amategeko ari yo iri gusurwa cyane, igakurikirwa n’iya Huye, nayo ikurikirwa n’iyo mu Rukari I Nyanza, iyi ngoro nshya y’ubugeni n’ubuhanzi ikaza ikurikira ku mwanya wa 4 mu kwakira abashyitsi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwimana clenia5 years ago
    murakaze2





Inyarwanda BACKGROUND