RFL
Kigali

U Bwongereza: Kwivana mu muryango w’ubumwe bw’uburayi vuba cyangwa kubitinza ntibikinyujijwe muri kamarampaka

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/07/2018 8:44
0


Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Thereza May yatangaje ko nta kamarampaka yemeza kwivana mu muryango w’ubumwe bw’uburayi burundu cyangwa gushaka uburyo bwo kubitinza izakorwa.Ni nyuma yo kwegura kw’abaminisitiri 2 badashyigikiye kwivana burundu mu muryango w’ubumwe bw’uburayi k’u Bwongereza.



Theresa May yemeje ko abongereza bashaka kwikura mu muryango w’ubumwe bw’uburayi vuba, hatabayeho kongera kubitorera muri kamarampaka nshya. Ni imvugo yamaganwe n’abongereza benshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko batifuza gukura igihugu cyabo mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi kuko ubukungu bwabo bushobora kuhahungabanira.

U Bwongereza bugomba kuva burundu mu muryango w’ubumwe bw’uburayi taliki ya 26 Werurwe umwaka utaha wa 2019. Icyakora Theresa May akomeje gukomwa mu nkokora na bamwe mu bategetsi bakomeje kwegura birinda kuzuza ibikenewe byose kugira ngo iki gihugu kive burundu muri uyu muryango w’ubumwe bw’uburayi.

Boris Johnson, Minisitiri wari ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse na David Davis wari Minisitiri ushinzwe imirimo yo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’uburayi bose beguriye rimwe kuri uyu wa mbere.

Boris Johnson and David Davis

David Davis na Boris Johnson beguriye rimwe 

Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko ugucikamo ibice kwa Guverinoma y’u Bwongereza bishobora kugira ingaruka ku cyemezo cyo kuvana burundu u Bwongereza mu muryango w’ubumwe bw’uburayi. Icyakora Theresa May yemeje ko azakora icyo abongereza bakeneye.

Reuters 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND