RFL
Kigali

"Ubwo tubafite umuco ntuzacika" Minisitiri Nyirasafari abwira ab'Itorero Inyamibwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2018 12:07
0


Minisitiri Nyirasafari Esperance uyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yabwiye abagize Itorero Inyamibwa ko umuco gakondo bashikamyeho byagaragajwe n’umukino ‘Rwimitana’ bakinnye binyuze mu gitaramo ‘Inkera i Rwanda’ byashimangiye y’uko bafatiye iry’iburyo umuco Nyarwanda.



Ibi Minisitiri Nyirasafari Esperance yabitangaje nyuma yo kureba igitaramo cy’Itorero Inyamibwa cyabaye ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 09 Ukuboza 2018 kikabera ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyaranzwe n’imbyino z’urunyuranyuranye z’umuco Nyarwanda zashimangiye ko umuco Nyarwanda ukungahaye.

Minisitiri Nyirasafari wari umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo yavuze ko yashimishijwe cyane n’umukino ‘Rwimitana’ beretswe, avuga ko ari ibyishimo gusa. Ati “Mwakoze cyane, ni ibyishimo uyu munsi.….Twese twabaye Inyamibwa. Ndashimira cyane AERG ku bikorwa byinshi cyane byiza yakoze. Mbashimira y’uko mwanze guheranwa n’amateka, birigaragaza n’uyu munsi mwadushimishije cyane." 

Min.Nyirasafari yashimye byimazeyo Itorero Inyamibwa kubwo kwiyubaha barangamiye ejo hazaza.

Yavuze ko Itorero Inyamibwa ryatanze ishusho y’uko Umuco Nyarwanda utazacika mu rwa Gasabo. Yakomeje avuga ko ari byiza kwishima kuko hari igihe cyabayeho abantu batishima. Ati « Njye ndishimye cyane kandi tugomba kwishima koko u Rwanda ni rwiza, ni rwiza cyane hari igihe cyabayeho tutishima. Ariko ubu ni igihe cyo kwishima, kwishima tugomba kwishima bana bacu mwadushimishije cyane kandi ngashima y’uko umuco ntuzacika tubafite, tuwukomereho tuwotoze n’abazadukomaho uru Rwanda turugire rwiza »

Yashimye urubyiruko rwafashe iya mbere mu kugira uruhare mu bikorwa by’Umuco Nyarwanda, avuga ko umuco utagaragarira mu mbyino gusa. Ati « Ndashima ko rero ko urubyiruko ari mwe mwanafashe n’iya mbere, mufite n’uruhare runini cyane,  ibikorwa by’umuco ntibigaragara gusa mu mbyino n’indirimbo n’ibindi byose mu myitwarire, mu migirire biturange tugaragare nk’abanyarwanda koko barezwe bafite umuco kandi bagamije kubaka igihugu, »  

Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo ni Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG. Ni itorero ryatangiye mu mwaka wa 1998 ritangijwe n'abanyeshuri babaga muri AERG ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda rifite intego yo kwimakaza umuco nyarwanda.

AMAFOTO:

Min.Nyirasafari yanyuzwe n'umukino 'Rwimitana' wahanzwe n'itorero Inyamibwa.

Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo.

Ababyiniye Itorero Inyamibwa muri za 80 baserutse banyura benshi.

Kanda hano ndetse naho urebe amafoto menshi.

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND