RFL
Kigali

U Busuwisi: Abagore bahembwa hagabanijweho 20% ugereranije n’umushahara w’abagabo bakora akazi kamwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:23/09/2018 14:27
0


Ababarirwa mu 2000 bigaragambije bamagana ivangura rishingiye ku gitsina rifite intebe iganje mu Busuwisi cyane ko nta hantu na hamwe umugore ashobora guhembwa umushahara ungana n’uw’umugabo bakora akazi kamwe.



Mu murwa mukuru w’iki gihugu cy’u Busuwisi Berne bisa n’aho ubuzima bwahagaze nyuma y’imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa 6, kandi ishobora gukomeza mu gihe nta cyakorwa.

Abigaragambya bagera ku 2000 baramagana imyumvire ikurikizwa muri iki gihugu. Mu Busuwisi umushahara w’umugore cyangwa umukobwa ugabanywaho 20% ugereranije n’umushahara w’umugabo bakaora akazi kamwe.

Bitegenijwe ko inteko ishingamategeko yongera kwiga ku itegeko Nshinga hakavugururwa itegeko rigenga abakozi mu mirimo yose muri iki gihugu.

Src: VOA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND