RFL
Kigali

U Rwanda rwakiriye inama nyafurika iganira ku buryo bwo kugera ku mutungo ndangakamere no gusaranganya inyungu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/08/2018 12:01
0


Kuva kuwa 28 Kanama kugera kuwa 30 Kanama 2018, u Rwanda rurakira inama nyafurika iganira ku bijyanye n’uburyo bwo kugera ku mutungo ndangakamere no gusaranganya inyungu ziturutse mu kuwukoresha.



Iyi nama ihuje abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, harimo abakora  mu bijyanye n’uburyo bwo kugera ku mutungo ndangakamere no gusaranganya inyungu ziturutse mu kuwukoresha ndetse n’impuguke zirimo abanyapolitiki, abashakashatsi, abikorera ku giti cyabo, abahagarariye abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta, abaterankunga n’abanyamakuru.

Abatabiriye iyi nama barasangira ubunararibonye ku bijyanye n’uburyo bwo kugera ku mutungo ndangakamere no gusaranganya inyungu ziturutse mu gukoresha uwo mutungo n’ubumenyi gakondo buwushamikiyeho. Baraganira kandi ku bijyanye n’imbogamizi ibihugu bihura na zo zituma bidashobora kubyaza umusaruro umutungo ndangakamere n’ubumenyi gakondo mu gukoresha uwo mutungo mu rwego rw’ubucuruzi n’iterambere.

Iyi nama yateguwe n’Ikigega cy’Ibidukikije ku Isi (GEF) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), Ubunyamabanga bw’Amasezerano Mpuzamahanga yo Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (CBD) n’Ubunyamabanga bw’Amasezerano Mpuzamahanga yo kubungabunga ibihingwa bifite umutungo ndangakamere ukoreshwa mu buhinzi no kongera ibiribwa (ITPGRFA), binyujijwe mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Iyi nama ibaye mbere y’inama ya 14 y’Ibihugu byasinye Amasezerano Mpuzamahanga yo Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima. Igamije kugaragaza ubumenyi n’ubuhanga bw’abanyafurika mu bijyanye n’umutungo ndangakamere n’ubumenyi gakondo mu kuwukoresha, gushyigikira ibyagezweho n’ibihugu mu rwego rwo kugera ku Ntego z’Ubukungu Burambye (SDGs) no kongera ubushobozi bw’ibihugu bya Afurika mu bijyanye no guteza imbere guhanga ibishya mu rwego rwo kubyaza umusaruro umutungo ndangakamere n’ubumenyi gakondo bwo kuwukoresha. Iyi nama iraganira kandi ku bumenyi bwagiye bugaragazwa n’ibihugu mu ishyirwamubikorwa ry’Amasezerano ya Nagoya muri Afurika.

Avuga ku bijyanye n’iyi nama, Umuyobozi Mukuru wa REMA Eng. Coletha RUHAMYA yagize ati: "Twishimiye kwakira iyi nama no gusangira n’ibindi bihugu amasomo twigiye mu gutegura amategeko na politiki zijyanye no kugera ku mutungo ndangakamere no gusaranganya inyungu ziturutse mu kuwukoresha. Tuzishimira kandi kwigira ku bindi bihugu byo muri Afurika uburyo bwo kugena agaciro k’umutungo ndangakamere n’ubumenyi gakondo bwo kuwukoresha, ndetse n’uburyo bwo gukurikirana ikoreshwa ry’uwo mutungo ndangakamere."

U Rwanda rwateguye Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo kugera ku mutungo ndangakamere, gusaranganya inyungu ziturutse mu gukoresha uwo mutungo  n’ubumenyi gakondo bujyanye na wo. Biteganyijwe ko iryo teka rizemezwa mu gihe cya vuba.

Ibijyanye n’Amasezerano ya Nagoya

Amasezerano ya Nagoya ni amazeserano mpuzamahanga agamije gusaranganya mu buryo bukwiye inyungu zivanwa mu gukoresha Umutungo Ndangakamere (Genetic Resources) harimo guhabwa uburenganzira bwose kuri uwo mutungo na tekinoloji wakoreshejwemo, kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no gukoresha mu buryo burambye ibigize urwo rusobe.

Amasezerano ya Nagoya yemejwe kuwa 29 Ukwakira 2010 mu mujyi wa Nagoya mu Buyapani, ashyirwaho umukono n’u Rwanda muri Werurwe 2012. Yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Kwakira 2014. Amasezerano ya Nagoya afitiye akamaro kanini ibihugu cyane cyane ibiri mu nzira y’amajyambere harimo n’u Rwanda, kuko bizajya bibona inyungu ziva mu mutungo ndangakamere wabyo ndetse n’ubumenyi gakondo bujyanye n’uwo mutungo; byajyaga bikoreshwa nta nyungu zifatika ibihugu ubwabyo bivanamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND