RFL
Kigali

TWATEMBEREYE: Ishyamba rya Nyungwe ryigeze kuvugwamo umutekano muke twaritembereye dusanga umutekano ari wose-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/09/2018 16:31
1


Mu minsi ishize higeze kuvugwa umutekano muke mu ishyamba rya Nyungwe, aho byavugwaga ko hari abantu bitwaje intwaro bitwikira ijoro bagaca muri iri shyamba bakajya kwiba abaturage batuye mu nkengero zaryo. Icyakora kenshi inzego zishinzwe umutekano z'u Rwanda zakunze guhamya ko nta gikuba cyabaga cyacitse cyane ko izi nzego ari izo kwizerwa.



Ibi byabaye muri Nyakanga 2018 byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ajya gutemberera muri iri shyamba ngo yihere ijisho uko umutekano unahagaze. Aha yifatanyije n'abanyeshuri bibumbiye mu cyo bise Master Travel, aba bakaba ari abanyeshuri biga ibijyanye n'ubukerarugendo mu ishuri rya Akilah. Aba banyeshuri muri gahunda zabo iya mbere ni ugukangurira urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange gutembera ahantu nyaburanga mu Rwanda kurusha uko byaharirwa abanyamahanga nk'uko byahoze.

Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu bice nyaburanga bigize u Rwanda, aha ni hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo batari bake, icyakora mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye havuzwe ko ishyamba atari ryeru muri Nyungwe dore ko havugwaga ko haba harimo umutwe urwanya Leta y'u Rwanda wahashinze ibirindiro bityo ngo hakaba haraberaga intambara. Ibi byakunze kwamaganwa bya n'inzego z'umutekano z'u Rwanda zavugaga ko nta ntambara yabereye muri Nyungwe ahubwo bo bagahamya ko icyabaye ari uko hari abantu bitwaje intwaro bitwikira ijoro bakajya kwiba abaturage batuye mu nkengero z'iri shyamba nkuko byakunze kugenda mu bice bya Nyaruguru.

Aha byatumye umunyamakuru atembera muri iri shyamba hagati ngo yihere ijisho niba koko harimo umutekano muke nk'uko byakunze kuvugwa.Ucyinjira mu ishyamba kugeza aho umunyamakuru yageze hose nta muntu n'umwe uhagarika imodoka nk'uko bikunze kugenda ahantu hatizewe umutekano dore ko usanga abashinzwe umutekano baba bahagarika imodoka bagenzura abazirimo.

Kuva winjiye muri Nyungwe kurinda uyisohotsemo nta kintu kigaragaza ko hari umutekano mucye kigaragara, icyakora nk'ahandi hose ushobora kubona ingabo z'igihugu zicunga umutekano ariko utavuga ko hari ibihe bidasanzwe bihari. Nyuma yo kugera mu ishyamba hagati utembera ku kiraro cyubatse mu ishyamba hagati gikunzwe nabatari bake muri ba mukerarugendo aho usanga ba mukerarugendo banyuranye baba baje kwihera ijisho ibyiza bitatse iri shyamba.

Kimwe n'abo twari kumwe muri uru rugendo tumaze kwinjira ishyamba hagati twakomereje ku kiraro kirekire cyubatse hagati buri wese ahagirira ibihe byiza, mu kabwibwi amasaha akuze nibwo ikipe yari yajyanye n'umunyamakuru wa Inyarwanda yasubiye mu mujyi wa Kigali aho bavuye nta kimenyetso na kimwe cy'umutekano mucye. Iyo witegereje neza wabihamirizwa n'umubare wa ba mukerarugendo baba batembera muri iri shyamba bivuze ko habaye hari umutekano mucye batakabaye batembera iri shyamba nk'uko umunyamakuru yahabasanze ku bwinshi.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO TWATEMBERAGA IRI SHYAMBA RYA NYUNGWE

 

 

 

 

 

Umuhanda ujya muri Nyungwe usa neza uratekanye nta mutekano muke uwurangwamo

 

Ukigera aho bakirira abantu unabona aho wagura akagufasha mu rugendo

 

 

Ucyinjira muri Nyungwe babanza kubandika, Abashinze Master Travel bandikisha abo bazanye gusura Nyungwe

 

Kubera umunaniro mbere yo gutangira urugendo bamwe babanza kuruhuka, ubundi mu rugendo rwo mu ishyamba uhabwa inkoni yo kwifashisha


 

 

 

Bitewe nuko iri shyambaari rinini hagati abantu bararuhuka


 

 

Mbere yo gutangira kurira ikiraro babanza guhabwa amabwiriza


 

 

Abari bari mubashinze Master Travel batembera iki kiraro gikurura ba mukerarugendo

 

Iki kiraro kiri mu bikurura ba mukerarugendo batari bake

AMAFOTO: NDAHIRO ANTONY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yv5 years ago
    Master travel irashoboye pe keep it up girls level up kbx





Inyarwanda BACKGROUND