RFL
Kigali

TWATEMBEREYE: Ibiteye amatsiko kuri Parike y'Akagera aho intare n'ingwe bibonwa n'uwabyukiye iburyo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2018 17:20
2


Mu 1934 nibnibwo Parike y'Akagera yatashywe ku mugaragaro, iyi parike yari ibayeho bwa mu Rwanda kugeza magingo aya ni imwe muri Parike zisurwa cyane mu Rwanda, aha niho twatembereye aho tugiye kubagezaho ibiteye amatsiko kuri iyi parike ikunze gutemberwa nabatari bake. aha twahatembereye twifatanyije na kompanyi yitwa Master Travel.



Kompanyi ya Master Travel yashinzwe nabakobwa 12 bose biga ubukerarugendo mu ishuri rya AKILAH aba bakaba barashinze iyi kompanyi mu rwego rwo gushyira mu ngiro ibyo bize ndetse banihangira imirimo nkuko gahunda ya Leta ihora ikangurira urubyiruko kwihangira imirimo.Umwe muri aba bakobwa akaba n'umuyobozi wabo yatangarije Inyarwanda.com ko iki ari igitekerezo bagize nyuma y'amahugurwa bakoze ajyanye no kwihangira imirimo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUYOBOZI WA MASTER TRAVEL

Bimwe mu biteye amatsiko wamenya kuri parike ya  Akagera

Gusura byibuza birambuye ariko nanone utavuga ko waba uyirangije yose ni amasaha 7 uyizenguruka n'imodoka...

Iyo ukigera kuri Parike y'Akagera ubazwa nabashinzwe igihe ufite cyo gusura Akagera, aha benshi mubasura Akagera bafata igihe kimenyerewe cy'amasaha arindwi aho uyamara uzenguruka iyi parike winjiriye mu karere ka Kayonza ugasohokera mu karere ka Nyagatare. aha bivuze ko umuntu waturutse i Kigali ashobora kumara amasaha 15 mu rugendo. aha ubara amasaha ane mumara mu nzira mujya muri iyi parike y'akagera nandi arindwi mumara mu Akagera ndetse nandi ane mu nzira mutaha. aha amasaha cumi natanu aba yirenze.

Ikibazo wahurira nacyo muri parike ntawundi ukibazwa usibye wowe nyiri ubwite ukirengera...

Ukigera muri Parike y'Akagera hari ifishe usabwa kuzuza ukimara kuyuzuza uranasinya bakayibika, nyuma yo kuzuza ifishe musabwa kwegera ubarangira inzira muri bunyuremo. muri iyi nzira uyu yerekana aho umuntu yavira mu modoka akitegereza neza ibitatse Akagera kugeza asohotse. muri uku gusobanura uwasuye yibutswa ko agomba gukurikiza amabwiriza cyane ko ibyamubaho byose mu Akagera yabyirengera dore ko aba yijyanye ndetse yanasinye ko asuye ku bwe ntawubimuhatiye.

Intare n'ingwe bibona uwabyukiye i buryo...

Kenshi usanga abantu bagiye gusura mu Akagera bateganya kubona inyamanswa zinyuranye biba bigoye kuba wabona amaso kuyandi dore ko benshi baba bazibona muri filime cyangwa kuri televiziyo muri rusange. zimwe muri izi nyamanswa ziba zishakwa cyane na ba mukerarugendo ni ingwe ndetse n'intare. icyakora igitunguranye ni uko nubwo izi nyamanswa ziba muri iyi parike  ariko zibona uwabyutse neza. aha iyo ukigera aho bakurangira inzira uca bakubwira ko nubwo winjiye mu Akagera ariko utagomba kwishyiramo ko inyamanswa zose uzibona ijana ku ijana. aha bakwibutsa ko inyinshi uri buzibone ariko nizo utabona ukaba usabwa kwihangana cyane ko hari iziba zitari mu nzira unyura cyangwa ugasanga unyuranyije nazo amasaha wenda ukinjira mu Akagera zo zagiye kuruhuka.

AkageraAbanyamuryango ba Master Travel ubwo bari mu Akagera

Imihanda ijya cyangwa iva muri Parike y'Akagera ikeneye gukorwa mu rwego rwo gukomeza gukurura ba mukerarugendo...

Nkuko byumvikana urugendo rujya mu Akagera si ruto ariko kimwe mu biruranga ni uko ugiye muri iyi parike anyura mu mihanda mibi cyane, uhereye aho uca uvuye mu karere ka Kayonza ahitwa Rwinkwavu kugera muri Parike y'Akagera ndetse n'imihanda ucamo muri parike ndetse n'imihanda ucamo usohoka kuva ahitwa Cyanyirangegene mu karere ka Nyagatare kugera mu mujyi wa Nyagatare hose unyura mu mihanda mibi itari myiza cyangwa itanorohereza ba mukerarugendo.

Parike y'Akagera ibamo inyamanswa nyinshi kandi ziba ziteye amatsiko...

Parike y'Akagera ibamo amoko menshi y'inyamanswa ku buryo mukerarugendo wayigendereye adashobora kwicwa n'irungu dore ko iyo utereye amaso mu misozi n'ibibaya bigize iyi parike usangamo inyamanswa nyinshi kandi usanga arinazo zikurura ba mukerarugendo. zimwe mu ngero z'inyamanswa zikunze kugaragara mu Akagera ni Ingona, impala, imparage, inkende, inyoni, isatura, Imvubu n'izindi nyinshi...

AkageraBamwe mu bajyanye gutembera na Master Travel bishimiye uru rugendo

U Rwanda muri iyi minsi ruri muri gahunda yo gukangurira ba mukerarugendo banyuranye baturutse ku Isi hose bakaza gusura ibyiza bitatse u Rwanda gusa kimwe mu bisekeje cyangwa bidakunze kumvikana neza ni uko abanyarwanda nyiri izina bajya batembera bakamenya ibyiza bitatse igihugu cyabo ari mbarwa. aha niho abakobwa 12 bihurije hamwe bashinga kompanyi bayita Master Travel nubwo bakiri mu ishuri ariko bambariye gukangurira Abanyarwanda no kubafasha gusura u Rwanda bakamenya nyiri izina ibyiza bitatse u Rwanda aho kumera nkabamwe baba bambaye ikirezi ariko ntibamenye ko cyera.

AkageraImihanda ijya mu Akagera  ndetse n'ivayo si myiza habe na mbaAkageraMbere yo kwinjira mu Akagera ubona agace keza gatatswe n'imisozi myizaAkageraBamwe mu bagize Master Travel nabo bari bajyanye gusura Akagera bakihageraAkageraBamwe mu bakobwa bashinze Master Travel bakigera mu AkageraAkageraUkinjira mu Akagera uhita ugana muri iyi nzu aho wakirirwaAkageraAbashinzwe gusobanura inzira munyuramo barabafashaAkageraMbere yo kwinjira mu ishyamba ubanza kunyura kuri Hotel ya Akagera Game Lodge ukica isari ngo utangirane urugendo rw'amasaha 7 imbadukoAkagera Muri iyi Hotel habamo ibikinisho bituma uruhuka mu mutwe mbere yo kwinjira ishyambaAkageraIyo ugiye gutangira urugendo...AkageraAha uba winjiye ishyamba... AkageraAkageraAkageraMu Akagera habamo aibiyaga n'amazi anyuranye aba arimo inyamanswa nk'ingona n'imvubuAkageraAkageraAkageraAkageraImparage ni nyinshi muri parike y'AkageraAkageraAkageraAkageraAkageraAkageraImvubu yavuye mu mazi yaje kota akazubaAkageraMuri iyi parike haba harimo inyoni nyinshiAkageraAkageraAkageraAkageraMu Akagera usangamo amazi aba arimo inyamanswa ziba mu mazi, aha ni imvubuAkageraAkageraAkageraAkageraSi benshi bataterwa ubwoba n'izi nyamanswa nubwo baba bagiye kuzisuraAkageraAkageraAkageraAkageraAkageraAkageraAkageraMu mazi ari mu Akagera usangamo ingona ziri mu batinywa nabatari bakeAkageraAkageraAkageraAkageraAkageraMu Akagera usanga harimo inyamanswa zikunze gukurura ba mukerarugendo AkageraAkageraAkageraAkageraAkagera AkageraAkageraImisozi n'ibibaya birimo inyamanswa ni bimwe mubikurura ba mukerarugendo batari bake ndetse n'abanyarwanda bakabaye bajya gutembereramo

AMAFOTO: NDAHIRO ANTONY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuntu5 years ago
    Ni byiza ariko ntibihagije, muge mushyiraho n'ibiciro.umuntu ahita yibaza ,byamusaba angahe gusura park.
  • bemeriki3 days ago
    Dukeneye te zanyu





Inyarwanda BACKGROUND