Tour du Rwanda 2018 igeze ahakomeye kuko bigeze aho bihuza na wa mugani abanyarwanda bavuga ko hari aho umwana arira nyina ntiyumve kuko kuri ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ifite akazi gakomeye kugira ngo itazatakaza umwenda w’umuhondo. SKOL yo iba ishimisha abo isanze aho amagare ari n’aho aciye.
Muri Tour du Rwanda, biba ari ihame ko igira aho itangirira (Starting Line) n’aho irangirira (Finishing Line), gusa urebye neza usanga aho isoreza ariho habera ibirori bikomeye kuko ni ho hatangirwa ibihembo ndetse n’abantu bakishimira ibyagezweho.
Mu kwishimira ibyagezweho ni naho SKOL ihera ikoresha amarushanwa bityo hakabaho umwanya abafana bagatora uwarushije undi kugeza babiri ba mbere buri umwe agahabwa igare ryamufasha gukora siporo.
Muri aya marushanwa, abakozi ba SKOL baba bafite amagare afashe ku byuma byabugenewe, nyuma abahatana baraza bakaryurira bakarinyonga buri umwe agashimisha abafana. Iyo iminota bahawe irangiye, uyoboye igikorwa (MC) abaza abafana uwarushije undi bakamanika ikiganza bityo uwurushije undi amajwi agakomeza mu cyiciro gikurikira.
Amagare atangwa na SKOL ku muntu watsinze
Gusa bitewe nuko abahatana bazamuka ari babiri, umwe afata izina rya PANACHE undi akitwa SKOL LAGER bityo abafana bakaba babasha kubatandukanya. Abatangira baba ari benshi bashoboka bakaza kurushanwa kugeza bageze ku mukino wa nyuma. Abageze ku mukino wa nyuma bahabwa igare buri umwe. Abageze muri ½ cy’irangiza bahabwa telephone nziza ya Samsung.
Dj Mike aba avanga avanga umuziki ku nyungu za SKOL
MC Bryan aba afite akazi ko kugaragaza ibijyanye na SKOL byose
Amacupa ya SKOL aba ari hafi
Umwana w'i Rambura azi icyo SKOL ivuze mu mukino wo gusiganwa ku magare
Abana bimanitse hejuru y'inzu ndende
Aho agace karangirira usanga ibara rya SKOL (Umuhondo) rivuza ubuhuha
SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace (Stage Winner)
PANACHE ikinyobwa kidasembuye
TANGA IGITECYEREZO