RFL
Kigali

SWIMMING: Shaffy Mparerwa na Nathalie Haeger batwaye imidali mikuru mu marushanwa y’abana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/11/2018 15:00
0


Shaffy Mparerwa Karema wiga muri Ecole Primaire Rwimbogo yahize abana bana b’abahungu mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri mpuzamahanga, aza ku mwanya wa mbere mu koga macyeri kuko metero 50 (50 m) yazigenze amasegonda 35’’06’’ mu gihe Nathalie Haeger wa Green Hills yabaye uwa mbere mu bakobwa.



Shaffy Mparerwa Karema yatahanye umudali wa Zahabu mu bahungu cyo kimwe na Nathalie Haeger watwaye uyu mudali mu bijyanye no koga umusomyo (Free Style). Metero 50 (50 m) yazigenze mu masegonda 34’’46’’. Harebwe ku rutonde rusange uko ibigo byakurikiranye bitewe no kuba baragize umubare munini w’abana baje mu myanya myiza, Green Hills Academy yari yakiriye iri rushanwa ni yo yaje ku mwanya wa mbere.

Ecole Belge yafashe umwanya wa kabiri muri iri rushanwa mu gihe Kigali International Community School yatahanye umwanya wa gatatu mu bigo 11 byabashije kwitabira iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu kuva mu 2014. Kuri iyi nshuro hakinnye abana 96 bavuye mu bigo 11 byari byitabiriye iri rushanwa.

Shaffy Mparerwa Karema (Wambaye umutuku) yahize abandi bahungu

Shaffy Mparerwa Karema (Wambaye umutuku) yahize abandi bahungu

Mu 2014 ubwo habaga iri rushanwa rihuza ibigo by’amashuri mpuzamahanga (International Schools), Ecole francaise niyo yaje ku isonga mu midali. Ecole Belge yaje gutwara iki gikombe mu 2015 ubwo ryabaga ku nshuro ya kabiri.

Mu 2016, International School of Kigali in Rwanda(ISKR) yatwaye iki gikombe  mbere yuko mu 2017 gutwarwa na Kigali International Community School. Irushanwa ritaha riteganyijwe  tariki ya 2 Werurwe 2019.

Nathalie Haeger wa Green Hills Academy yabaye uwa mbere mu bakobwa

Nathalie Haeger wa Green Hills Academy yabaye uwa mbere mu bakobwa

Ufitimana Samuel umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga (Rwanda Swimming Federation) yavuze ko kuri iyi nshuro ya gatanu hakinwa iri rushanwa, nk’ishyirahamwe rifite uyu mukino bishimira ko habonetse umubare  munini w’abafana n’abana biyongereye ugereranyije n’indi myaka. Ikindi nuko ngo kuri iyi nshuro abana bagaragaraje ko bafite abatoza beza.

“Twarishimye cyane kuko uko twari twateguye niko byagenze. Twagize umubare wisumbuye w’abana bitabiriye kuri iyi nshuro ya gatanu. Komite Olempike yashimye uburyo twakoze iri rushanwa kandi bigaragara ko abana bageze ku rwego rwiza bitewe nuko ubu dufite abatoza basobanukiwe n’umukino wo koga”.

Ufitimana Samuel umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda (RSF)

Ufitimana Samuel (Hagati) umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda (RSF)

Muri rusange abitwaye neza:

(I):ABAKOBWA

1) Nathalie Haeger wiga Green Hills wagize amasegonda 34’’46’’ mu koga metero 50 z'umusomyo(Free Style/Chrolwl)

2) Shema Aanabella  wiga APE Rugunga wagize amasegonda 34’’48’’’ mu koga metero 50 z'umusomyo(Free Style/Chrolwl)

3) GabbersTamarana wiga Ecole Berge wagize amasegonda 35’’36’’’ mu koga metero 50 z'umusomyo(Free Style/Chrolwl)

(I):ABAHUNGU

1) SHAFI Mparerwa Karema wiga Ecole Primaire Rwimbogo wagize amasegonda 35’’06’’ mu koga metero 50 za Makeri(Brasse/Breastrok)

2)KARL SCHRAH  wiga Kigali International Commmuty School wagize amasegonda 35’’08”’ mu koga metero 50 za Makeri(Brasse/Breastrok)

3) Niyibizi Cedric ,wiga Lycee de Kigali wagize 36’’12’’’ mu koga metero 50 za Makeri(Brasse/Breastrok)

(III)Muri Metero 200  z'umusomyo(Free style)

1)Umuhungu wabaye uwa mbere ni Mana Chris Noah (  Ecole des Amies) wagize iminota 2’’48”’.

(III)Muri Metero 200  z'umusomyo(Free style)

1)Umukobwa wabaye uwa 1: ni NATHALIE Haege wa Green Hills yagize iminota 3’’’01’’’26’’’’

(V)IBIKOMBE

Aha harebwe ishuri ryatsinze Mixed  Relay(Inyogo enye rukomatanyo): 1)Green Hills Academy

2)Ecole Belge

3)Kigali International Community School.

Aba barushanwa mu koga

Aba barushanwa mu koga

Abatekinisiye bareba ibihe abakinnyi bagiye bagira

Abatekinisiye bareba ibihe abakinnyi bagiye bagira 

PHOTOS: RSF






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND