RFL
Kigali

Sonia Rolland yishimiye gutembera u Rwanda ari muri kajugujugu nyuma yo kwakirwa mu biro na Minisitiri Sezibera-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2018 9:34
0


Muri iyi minsi Sonia Rolland ari mu Rwanda aho aherutse kugera mu minsi ishize, uyu mubyeyi wabaye Nyampinga w'igihugu cy'Ubufaransa yaje mu Rwanda muri gahunda yabaye mu minsi ishize yo gutaha Hotel ya ONOMO Hotel abereye 'Ambasaderi', nyuma yo kuyitaha Sonia Rolland akomeje gahunda zinyuranye mu Rwanda.



Sonia Rolland usanzwe wibera mu gihugu cy'u Bufaransa akirangiza gahunda ze zo gutaha iyi Hotel nshya yubatse mu mujyi wa Kigali, nkuko bigaragara ku rukuta rwe rwa Twitter yahuye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Ambasaderi Sezibera Richard. Byinshi mu byo baganiriye ntabwo Sonia Rolland yigeze yifuza kubitangaza, gusa ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati"Mbega amahirwe, mwakoze kunyakira Nyakubahwa Minisitiri Sezibera Richard."

Nyuma yo kubonana na Minisitiri Sezibera Richard, Sonia Rolland yatangiye gutembera u Rwanda ari muri kajugujugu aho yitegereje neza ibyiza bitatse u Rwanda. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sonia yatangaje ko yagize ibihe bidasanzwe byo gutembera u Rwanda ari muri kajugujugu bityo akirebera ubwiza bw'u Rwanda.

Sonia Rolland

Sonia Rolland yahuye na Minisitiri Sezibera Richard

Sonia Rolland yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2018  ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutora Nyampinga w'u Rwanda, aha akaba yari yatumiwe nk'umwe mu bagize akanama nkemurampaka. Miss Iradukunda Liliane ni we wegukanye ikamba nka Nyampinga w'u Rwanda w'uyu mwaka.

Sonia Rolland

Sonia Rolland

Sonia Rolland

Sonia Rolland

Sonia Rolland

Sonia Rolland yishimiye gutembera u Rwanda ari muri Kajugujugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND