RFL
Kigali

SKOL yahuje imbaraga na UTAB bategura amarushanwa ahuje abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2018 11:14
0


Ku bufatanye n'uruganda rwa SKOL, Kaminuza ya UTAB (Universtity of Technology and Arts of Byumba) bafunguye amarushanwa ahurije hamwe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bigo 12 byatoranyijwe mu gihugu hose. Ni igikorwa cyatekerejweho hagamijwe gutanga umuganda mu ireme ry’Uburezi mu Rwanda.



Aya marushanwa yatangijwe muri Mata 2018 biteganyijwe ko azasozwa tariki ya 21 Nyakanga 2018. Hatoranyijwe amashuri 12 mu Ntara zose z’u Rwanda. Mu bihembo bizatangwa, umunyeshuri wa mbere azahabwa kwigira ubuntu muri Kaminuza ya UTAB, imishinga yahize iyindi nayo izahembwa.

Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kuziba icyuho kiri mu ireme ry’Uburezi nk'uko Padiri Mukuru w'iyi Kaminuza abivuga. Agaragaza inzitizi zituma iri reme ridatera imbere harimo n'ururimi rw’icyongereza no kuba hari abanyeshuri batinya kugaragaza ibibarimo no kuba hari abanyeshuri bahitamo ibyo baziga bashingiye ku byo abandi baziranye nabo bize.

Avuga ko nka Kaminuza ya UTAB bateguye iki gikorwa bagamije gushaka abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bakabafasha gukabya inzozi zabo no guhitamo ejo heza hazaza, banabazamurira imyimvure hagamijwe ko bagera muri Kaminuza babereye u Rwanda. Ikindi ngo aya marushanwa yateguwe hagamijwe ko bakorana n’abasanzwe bikorera bazabafasha guhitamo no kugaragaza umunyeshuri mwiza bakeneye mu mirimo yabo.

UTAB

Uhereye ibumuso ni Prof. Dr Kaaya Siraje, Prof.Dr.Fr. Faustin Nyombayire [uri hagati] n'Umuyobozi wungirije muri SKOL Bwana Tite Gatabazi

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Prof.Dr.Fr. Faustin Nyombayire asobanura uburyo iyi kaminuza yatekereje iki gikorwa mu ngingo ebyiri. Avuga ko batekereje uko umunyeshuri usoje kaminuza akwiye kuba ameze n’icyo aba ashoboye ku isoko ry’umurimo biha intego yo gutangira kumutegura akiri mu mashuri yisumbuye kugira ngo azazamukane ireme n’ubuhanga bukenewe ku isoko ry’umurimo risharirira benshi.

Avuga kandi ko mu mirongo migari bihaye bategura iki gikorwa basanze icyuho kiri mu burezi bw’u Rwanda atari ibibazo umuntu yasubiza kuri wa munsi ubwo abanyeshuri baba basoza kaminuza.  Ahubwo ngo ibi bisaba ko nka kaminuza itegura abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bakazayinjiramo bafite ireme ry’uburezi babashakaho banashakwaho n’ababakoresha.

Nyombayire

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Prof.Dr.Fr. Faustin Nyombayire aganira n'itangazamakuru

Akomeza avuga ko iki gikorwa bagitangirije mu mashuri yisumbuye yigisha cyane cyane iby’ubuhinzi n’ubworozi, abigisha iby’ikoranabuhanga n’ingufu zisubira babijyanisha n’amashami iyi kaminuza ya UTAB isanzwe fite. Yagize ati:

Ibi byakozwe kugira ngo dufashe abanyeshuri cyane cyane abo basoza amashuri yisumbuye bamenye guhitamo neza. Ariko muri uko guhitamo neza baze ari n’abanyeshuri basobanutse kandi basobanukiwe. Hari ukumenya gutekereza, gutegura umushinga ukajya imbere y’abantu ukawusobanura, ukawuhagararaho mu ruhame unabivugaho mu cyongereza ari naho hakiri inzitizi kuri benshi.

Avuga ko imikorere ya kaminuza ituma n’abanyeshuri bayisohokamo badashimwa n’abatanga akazi, abikorera n’abandi baba babakeneye bitewe n’uko ireme ry’uburezi bahawe riri hasi. Yagize ati “Muzi abikorera n’abandi batanga akazi, iyo bavuga ko hari abarangiza kaminuza dukeneye abakozi ukababura kandi abashomeri ari benshi abantu bagikeneye abakozi. Aho bituruka ahanini n’imikoranire mike cyangwa idahwitse hagati ya za kaminuza n’abatanga imirimo n’abikorera cyane cyane."

Yashimye ubuyobozi bwa SKOL bwabafashije muri uru rugendo rwo guteza imbere ireme ry’uburezi n'ubu rugikomeza. Avuga ko ari inyungu ikomeye ku bantu batatu harimo kaminuza, umunyeshuri na SKOL hejuru hakaba ku isonga igihugu cy’u Rwanda.

Alexandre

Rutikanga Alexandre ukurikiye ubushakashatsi muri Kaminuza ya UTAB

Rutikanga ukurikiye ubushakashatsi muri Kaminuza ya UTAB yabwiye Inyarwanda.com ko bahinduye uburyo buzuzagamo inshingano za kaminuza aho kuri ubu bahisemo ibigo bitatu muri buri Ntara zigize u Rwanda, bagategura uburyo abanyeshuri biga mu mashuri bakora imishinga ibyara inyungu, akaba ari umushinga wafashwa na Banki runaka, ugateza imbere nyirawo ndetse ukagirira akamaro n’abaturage muri rusange.

Tite

Tite Gatabazi wungirije Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa SKOL aganira n'itangazamakuru

Gatabazi yumvikanishije ko “ireme ari ikintu badashidikanyaho muri SKOL”. Asobanura ko inzoga zabo zenzwe mu buryo bunyura abakunzi babo kandi ko ari intego badateze gutezukaho. Yabwiye itangazamakuru ko bafatanyije na kaminuza ya UTAB bagamije ko bafasha mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda. Ngo ntabwo bitangaje kuba SKOL yarateye intambwe igafasha kaminuza ya UTAB gutegura iri rushanwa rizasiga hatoranyijwe abanyeshyuri bintyoza bagaragaje imishinga ikomeye ibyarira inyungu igihugu cy’u Rwanda.

Mu kurema udushya no guhanga imirimo, Bwana Gatabazi asanga ari ngombwa ko abikorera bafatanya na Leta ndetse n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’Uburezi bw’Igihugu kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeza guharanirwa.

Kuba SKOL ikenera abakozi n’ibihingwa byifashishwa mu kwenga inzoga, biri mu byatumye ikorana bya hafi na Kaminuza ya UTAB isanzwe ifite amashami y'ubuhinzi kugira ngo bafatanye mu gufasha abo banyeshuri no gushakisha uko bakora ubushakashatsi ku bihingwa byinshi bifashisha bikomoka mu muhanga. Yagize ati:

SKOL yenga izonga. Ireme twe ntabwo turishidikanyaho. Uwo muco wo gushaka kugeza ku ntera iri hejuru ni ukubera ko SKOL itekereza ejo hazaza tukareba tukamenya.Turawukomeje uwo muco tuzi ko dukenera abakozi ariko bari ku rwego ruri hejuru. Gufatanya na Kaminuza mu guteza imbere abanyeshuri biga mu mashami atandukanye dufite inyungu ikomeye kuri twe. Icya mbere, ni ugufasha abanyeshuri kubona ubumenyi buhagije. Ikindi ni ugufungura uruganda rwacu rugasurwa, abantu bakarumenya bihagije, tujye inama nabo barimo n’abashakatsi.

Avuga ko nka SKOL bakenera abanyeshuri b'abahanga kandi ko no muri abo bazahatana bashobora kuzabahwa akazi muri uru ruganda. Avuga ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere iki gikorwa. Ngo umwaka nurangira bazareba uko iki gikorwa cyagenze. Yanahishuye ko SKOL ifatanyije na Kaminuza ya UTAB bagiye gukora ubushakatsi ku gihingwa cya Malt ku buryo cyatangira guhingwa mu Rwanda.

AMAFOTO:

SKOL

Akagera

Nyiridandi Fabrice [uri iburyo] akurikiye ishami rishinzwe ubucuruzi muri Akagera Business Group nabo bateye inkunga iki gikorwa

 Fabrice

Dr. Andrea Griedes umwali akaba n'umushakashatsi muri UTAB [Uri ibumoso] na Munyandamutsa Fabrice umwali mu ishami ry'Ubuhinzi muri UTAB [Uri iburyo]

UTAB Kaminuza

Mbabazi Niyibizi Justine wungirije mu ishami ry'Ubukungu muri Kaminuza ya UTAB

umuterankunga mukuru

Umuterankunga Mukuru w'iki gikorwa ni SKOL

REBA HANO IKIGANIRO CY'AMASHUSHO 


AMAFOTO+VIDEO: Janvier Iyamuremye-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND