Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2018 ubwo hakirwaga amakipe azakina irushanwa rya Tour du Rwanda 2018, ni nabwo uruganda rwega ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rukabikorera mu Rwanda (SKOL BREWERY Ltd) n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) basinyanye amasezerano y’ubufatanye.
SKOL ntabwo ari umufatanyabikorwa mushya mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) kuko basanzwe bakorana mu guteza imbere uyu mukino. Gusa aya masezerano ajyanye n’inzira yo kugendana na gahunda y’iterambere ry’umukino w’amagare ryisumbuye guhera mu 2019.
Mu busanzwe SKOL ni umutera nkunga ukomeye wa Tour du Rwanda imaze igiye kuba ku nshuro ya cumi (10) iri ku kigero cya 2.2 nk’uko UCI ibiteganya. Gusa kuri ubu bikaba byitezwe ko guhera muri 2019 Tour du Rwanda 2019 izaba yazamutse ikava kuri 2.2 ikagera kuri 2.1 urwego amarushanwa na La Tropicale Amisa Bongo ariho.
Ivan Wulffaert (Iburyo) umuyobozi wa SKOL Rwanda , Bayingana Aimable (ibumoso) uyibora FERWACY na Jean Claude Herault (hagati) umutekinisiye uba ayobota Tour du Rwanda (Directeur du Course)
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yuko hari hamaze gusinywa aya masezerano, Bayingana Aimable yavuze ko ari amasezerano agamije kugendana na gahunda z’amarushanwa ya Tour du Rwanda ari imbere kuko azaba asaba byinshi bityo rero ko na SKOL byabaye ngombwa ko igendana na gahunda y’iterambere ry’umukino w’amagare.
“Ni amasezerano y’imyaka itatu (3), 2019, 2020 na 2021. Ni amasezerano yo gufasha Tour du Rwanda igiye kuzamuka ku rwego rwa 2.1. Ni ukuvuga ngo bitewe nuko ririya siganwa (2.1) risaba ubushobozi burenze ubwo twari dufite, SKOL nayo iragendana n’umuvuduko dufite tuzamuka muri 2.1 ubwo nicyo ayo masezerano asobanuye”. Bayingana Aimable
Agaruka kuri Tour du Rwanda 2018, Bayingana yahamagariye abanyarwanda kuba bakwitegura ubudasa mu isiganwa ry’uyu mwaka kuko ngo buri kimwe cyateguwe. “Icyo tubwira abanyarwanda nuko Tour du Rwanda y’uyu mwaka ari Tour nziza, ibabikiye ibirori byinshi. Icyo nababwira nuko bakwitabira bakaza kuyireba kuko nibo tuba tuyizaniye”. Bayingana
Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY)
Ivan Wulffaert (Iburyo) umuyobozi wa SKOL mu Rwanda na Bayingana Aimable (Ibumoso) umuyobozi mukuru wa FERWACY nyuma yo gusinya amasezerano
SKOL isanzwe inafite Fly Cycling Club ikipe y'umukino wo gusiganwa ku magare ikubutse mu marushanwa mu Bubiligi
Team Rwanda izaba ihatana muri Tour du Rwanda 2018
Dr.Wagih Azam (Ibumoso) perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika (CAC) na David Lappartient uyobora impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku isi (UCI) bari mu Rwanda
Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo ubwo hamurikwaga ikipe y'abakobwa ya Benediction Club yanahawe ibikoresho n'abaterankunga bayo (ZIP)
Ethiopia National Team iri mu Rwanda mu gushaka imidali muri Tour du Rwanda 2018
Les Amis Sportifs de Rwamagana
Sampada Cycling Team ikinamo umunyarwanda Niyonshuti Adrien
Niyonshuti Adrien (hagati) umunyarwanda ukina muri Sampada Cycling Team (South Africa)
Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa ikinamo abanyarwanda Ndayisenga Valens na Jean Claude Uwizeye
Ndayisenga Valens (Ubanza iburyo) na Jean Claude Uwizeye (hagati) bakinana muri Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL)
Kenyan Riders Safaricom (Kenya)
Itorero ry'umujyi wa Kigali mu mbyino gakondo
Ivan Wulffaert umuyobozi wa SKOL mu Rwanda
Amakipe yose azitabira Tour du Rwanda 2018 uko ari 15 yose yaraye mu Rwanda
Team Benediction Club
Ubwo amakipe yageraga kuri Kigali Convention Center aje mu muhango ubanziriza Tour du Rwanda 2018
Imbuga yabereyemo uyu muhango
Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2018:
1.Team Novo Nordisk Pro Cycling (USA)
2.GSP Algerie (Algeria)
3.Team Sampada (South Africa)
4.Kenyan Riders Safaricom (Kenya)
5.Bai Sicasal-Petro de Luanda (Angola)
6.Rwanda National Team
7.Benediction Club (Rwanda)
8.Les Amis Sportifs de Rwamagana (Rwanda)
9.South Africa National Team (South Africa)
10.Ethiopia National Team
11.Team Loup Suisse Romande (Suisse)
12.Marc Pro Gym One Cycling Team (USA)
13.Team Haute Savoie Rhone-Alpes (France)
14.Pays des Olonnes Cycliste Cote de Lumiere (France)
15.Team Embrace The World (Germany)
Areruya Joseph niwe ubitse Tour du Rwanda 2017
Dore inzira za Tour du Rwanda 2018:
Tariki ya 5 Kanama 2018: Rwamagana:104.0 Km
Tariki ya 6 Kanama 2018: Kigali-Huye: 120.3 Km
Tariki ya 7 Kanama 2018: Huye-Musanze: 195.3 Km
Tariki ya 8 Kanama 2018: Musanze-Karongi:135.8 Km
Tariki ya 9 Kanama 2018: Karongi-Rubavu: 95.1 Km
Tariki ya 10 Kanama 2018: Rubavu-Kinigi :108.5 Km
Tariki ya 11 Kanama 2018: Musanze-Kigali: 107.4 Km
Tariki 12 Kanama 2018: Kigali-Kigali: 82.2 Km
Kuri iki Cyumweru abasiganwa barazenguruka umujyi wa Rwamagana kugeza bakoze ibilometero 104.0 (104.0 KM)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO