RFL
Kigali

Senderi Hit yasusurukije abanyeshuri ba UNILAK mu muhango wo kwinjiza intore mu zindi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/10/2018 0:06
0


Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi International Hit yaririmbiye abanyeshuri ba kaminuza ya UNILAK mu muhango wo kwinjiza intore mu zindi.



Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018 aho Senderi ari we muhanzi waririmbiye abanyeshuri bitabiriye uyu muhango wo guha ikaze intore mu zindi, bivuze kwakira abanyeshuri bashya binjiye muri Kaminuza ya UNILAK.

Senderi Hit avuga ko muri uyu muhango yaririmbye indirimbo zirimo nka: “Imihigo y’intore’, ‘Nzabivuga’, ‘Imihigo irakomeje’, ‘Twaribohoye’, ‘Iyo twicaranye’, ‘twambariye gutsinda’ n’izindi.  Ngo yishimiye uko yarikiwe muri UNILAK kandi ko intore zasangiye kunzoga y’imihigo biyemeje. Yagize ati “Byanshimishije cyane . Ubu nanjye nzajya nibuga icyivugo cyabo cyitwa ‘Intangamburuzwa’ mu mihigo.” Senderi wataramiye muri UNILAK aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Kamujyi’.

AMAFOTO:

Senderi

international

Senderi yashimye urubyiruko rwa UNILAK bamutoranyije ngo abasusurutse

international hit

hit

yavuze ko

UMVA HANO 'KAMUJYI' YA SENDERI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND