RFL
Kigali

Senderi Hit na Theo Bosebabireba bahuriye mu ndirimbo bise “Barashoboye” ishyigikira abafite ubumuga-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2018 19:12
0


Ku munsi Mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, abahanzi Senderi Hit na Theo Bosebabireba bakoranye indirimbo bise “Barashoboye” batambukijemo ubutumwa bushyigikira abafite ubumuga.



Muri 2014 ni bwo Senderi na Theo Bosebabireba bakoranye indirimbo “Bugacya”. Ubu bashyize hanze indirimbo ishyigikira abafite ubumuga bise “Barashoboye”. Senderi Hit avuga ko ari indirimbo bakoze bafatanyije n'abantu babiri bafite ubumuga bwo kutabona. Mu nyikirizo yayo baragira bati “Abafite ubumuga ntibakitwa ibintu bitwa abantu, barashoboye nk'abandi bose.”

Aganira na Inyarwanda.com, Senderi Hit yagize ati “Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, kuko abafite ubumuga n’abafana bacu ni yo mpamvu twabakoreye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bureba buri wese kugira icyo akora mu gushyigikira abafite ubumuga.” Iyi ndirimbo “Barashoboye” yakozwe na Knox, ikorerwa muri Monster Records kwa Zizou.


Senderi yakoranye indirimbo na Theo Bosebabireba

Iyi ndirimbo ni umutungo wa NCPD, Inama Nkuru y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, yayiteguye ku bufatanye na Troupe des Personnes Handicapees Twuzuzanye, Rwanda (THT) nayo isanzwe ikora ubuvugizi ku bantu bafite umubuga ibinyujije mu buhanzi nka sinema, indirimbo n'amakinamico, imivugo n'ibindi.

Bafatanyije na Senderi International Hit na Theo Bosebabireba ndetse n'abandi ba Nyamuryango ba THT nka Alexandre ufite ubumuga bwo kutabona ndetse na Falida ubusanzwe umenyereweho gucuranga gitari, bageneye ubutumwa abanyarwanda ndetse n'abandi bose ku munsi u Rwanda rwifatanya n'Isi yose kwizihiza umunsi Mpuzamaganga wahariwe abantu bafite ubumuga.

Image result for theo bosebabireba amakuru

Theo Bosebabireba yongeye guhurira mu ndirimbo na Senderi Hit

Ku rwego rw'igihugu wizihirijwe i Masaka gusa hari n'ibindi bikorwa byinshi byagiye bibera hirya no kino mu turere no mu Mirenge cyane cyane iyiganjemo ibikorwa bya THT iterwamo inkunga n'umuryango Humanity & Inclusion (H.I).

Iyi ndirimbo ikaba izajya yifashishwa buri gihe cyose hateguwe ibikorwa rusange bwo gukora ubukangurambaga n'ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga. Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha mashusho y’iyi ndirimbo azaba yatangiye gukorwa na Gedeon Reeves Pro umenyereweho gukora amashusho atandukanye hano mu Rwanda cyane cyane Films yaba izo ku isoko ryo mu Rwanda cyangwa se izo mu iserukiramuco.

UMVA HANO INDIRIMBO 'BARASHOBOYE' YA SENDERI HIT NA BOSEBABIREBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND