RFL
Kigali

Sebatunzi, Meddy na Seburikoko bayoboye abahanzi bakundwa cyane na Cleophas Barore ukunda cyane 'Ni uwacu' ya Danny Vumbi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/11/2018 11:20
0


Cleophas Barore ni umunyamakuru wa RBA watangiye gukora muri iki kigo cyikitwa ORINFOR mu mwaka wa 1995 kugeza magingo aya akaba akigikoramo. Usibye kuba azwi cyane muri iki kigo ni n'umuyobozi w'Urwego rw'abanyamakuru bigenzura, RMC. Uyu munyamakuru yatangaje abahanzi akunda cyane hano mu Rwanda.



Cleophas Barore yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n'abategura ibirori bya XMass Celebrities Party giteganyijwe tariki 25 Ukuboza 2018. Ni ibirori biteganyijwe kuba bwa mbere hano mu mujyi wa Kigali. Hatumiwe abantu b'ibyamamare binyuranye aho byitezwe ko abazakitabira bazagira umwanya wo guhura bakaganira bakungurana ibitekerezo ariko nanone bakagira n'umwanya wo guhura n'abafana babo bagafatana amafoto y'urwibutso n'ibindi byinshi.

Celebrities Party

Cleophas Barore umunyamakuru wa RBA akaba n'umuyobozi w'urwego rwigenzura rw'itangazamakuru (RMC) 

Ubwo yari abajijwe uko yakiriye igitekerezo cy'iki gitaramo gikomeye kiri gutegurwa mu Rwanda, Cleophas Barore yatangaje ko yishimiye uburyo giteguye ndetse ahamya ko ari igitekerezo cyiza cyane. Yagize ati"Iki gitaramo ijambo nababwira ni byiza guhura bakaganira. Ese ni wowe nanjye nifuzaga kukubona nibwira ko umwanya nk'uyu wo guhura ku munsi mukuru nk'uyu ari ibyagiciro. Abahanzi, abanya politike, abanyamadini n'abandi nibwira ko buri wese afite icyo yakwigira ku wundi."

Cleophas Barore

XMass Celebrities Party izabera i Kigali tariki 25 Ukuboza 2018

Abajijwe abahanzi akunda mu Rwanda, Cleophas Barore yatangaje ko ku kijyanye n'inanga akunda inanga ya Sebatunzi, mu bahanzi b'uyu munsi akaba ari umufana wa Meddy, mu bakinnyi ba filime agakunda Gratien Niyitegeka wamamaye nka Seburikoko ariko nanone nk'uko yabitangaje ngo akunda akazi n'abandi bakora. N'ubwo yatangaje abahanzi akunda cyane, ku bijyanye n'indirimbo akunda cyane yavuze ko akunda 'Ni uwacu' ya Danny Vumbi.

REBA IKIGANIRO CLEOPHAS BARORE YAVUGIYEMO ABAHANZI AFANAHANO MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND