RFL
Kigali

Rubavu: Kasongo Paluku Thierry ufite inzozi zo kuzaba Perezida wa DRC yatanze mudasobwa 7 ku tugari tugize umurenge wa Gisenyi

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/09/2018 20:38
0


Mu gitaramo cyabereye mu karere ka Rubavu ahazwi nko mu Mugina kuri Scandinavia, mu rwego rwo gushimira umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, ubuyobozi bwa Scandinavia bwatanze mudasobwa ku tugari tugize umurenge wa Gisenyi zizifashishwa mu gutanga serivisi nziza.



Ubwo bari mu gitaramo cyatumiwemo Makanyaga Abdul wishimiye gutaramira abanyarwanda n'abanyekongo mu karere ka Rubavu mu kabari ka Scandinavia kamenyerewe mu gutegura ibitaramo bitandukanye, umuyobozi wako Paluku Thierry Kasongo yatanze mudasobwa ku tugari two mu murenge wa Gisenyi mu rwego rwo kubafasha gutanga serivisi nziza.

DRC

Paluku Kasongo (iburyo), Makanyaga (hagati) na Yves Iyaremye (ibumoso)

Paluku atanga izi mudasobwa yavuze ko akurikije uko iterambere ry'ikoranabuhanga rigenda rizamuka n'uburyo ryoroheje serivisi ku bw'ubuyobozi bwiza nawe akwiye gushiraho uruhare rwe ngo bikomeze bigende neza. Agira ati:"Twatanze mudasobwa ku tugari kugira bifashe ubuyobozi ndetse n'abaturage, turishimira aho igihugu kigeze mu iterambere, ari nayo mpamvu kubera ibyiza tumaze kugeraho natwe dutegura ibikorwa byinshi,izi mudasobwa zifashe abaturage kubona serivisi nziza zinoze kandi ibikorwa byiza tuzakomeza kubishyigikira."

Makanyaga

Bataramiwe na Makanyaga waturutse i Kigali

Utugari twahawe mudasobwa zo mu bwoko bwa Laptop harimo akagari ka Kivumu, Umuganda, Rubavu, Mbugangari n'akagari ka Nengo. Nyuma yo gutanga izi mudasobwa bwana Paluku yasabye ko bakomeza gutanga serivisi nziza ku baturage  hifashishijwe izi mudasobwa. Paluku yavuze ko amaze igihe yigira kuri Perezida Kagame mu gihe amaze mu Rwanda cyose aho amufata nk'icyitegererezo kandi ngo amasomo amaze kubona azamufasha kuba igihe kimwe azaba Perezida wa DRC nk'inzozi yahoranye kuva kera.

Yagize ati:"Ndifuza ko urugendoshuri mazemo igihe nkora nigira kuri Perezida Kagame rwangeze ku buyobozi bwa DRC. Nize byinshi kandi ngiye kubiharanira kuko nashimye ibikorwa bye kandi nanjye bizamfasha ngomba kuba Perezida." Yashimiye umugore we Fleurette Kasongo umushyigikira mu byo akora byose.

Makanyaga Abdul ubwo yataramira abanyarubavu byari ibyishimo kuko indirimbo ze zose bamufashaga kuziririmba. Yabijeje ko azagaruka. Yabivuze muri aya magambo ati"Nishimye cyane gutaramira abakunzi banjye b'i Rubavu indirimbo barazizi cyane kandi nanjye nzaharanira kubashimisha".

Makanyaga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yemeje ko kugira umufatanyabikorwa mwiza ubaba hafi ari ingirakamaro ndetse yemeza ko mudasobwa zatanzwe zizabafasha kugera kure mu kazi ka buri munsi. Tubibutse ko iki gitaramo cyari kigamije gushimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo gushakira amahoro Afrika n'isi yose muri rusange. Bateguye kandi iki gitaramo mu kwishimana n'umuryango FPR INKOTANYI ku bw’intsinzi wagize mu matora y’Abadepite yabaye uyu mwaka.

Makanyaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND