RFL
Kigali

Sauti Sol basabye urubyiruko guharanira ko u Rwanda rukomeza kuba urugero rwiza muri Afurika-AMAFOTO 100

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2018 15:51
0


Itsinda ry’abanyamuziki rigizwe n’abasore bane b’abanyamashuri, Sauti Sol basabye urubyiruko rwari rukoraniye mu Intare Conference Arena i Rusororo gutahiriza umugozi umwe baharanira ko u Rwanda rukomeza kuba urugero rwiza ku mugabane wa Afurika.



Ibi babitangaje mu gitaramo gikomeye bakoze amasaha agera kuri ibiri ku rubyiniro babimburiwemo n’abanyarwanda Charly&Nina, Bruce Melodie bataramira urubyiruko n’abandi hasozwa inama yigaga ku bidukikije yari iteraniye i Kigali, yasojwe mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo, 2018.

Ubwo yari imbere y’urubyiruko n’abandi bitabiriye iki gitaramo, Bien-Aime, umwe mu basore b’igihagararo bagize itsinda rya Sauti Sol yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cy’amahoro, igihugu gifite isuku n’ibindi byinshi bimaze kugerwaho mu rugendo rw’imyaka 24 igihugu cyimaze kiyubaka.

Sauti Sol yahamagaye bamwe mu rubyiruko barabyinana.

Yatangaje ko banyuzwe n’imiterere y’Umujyi wa Gisenyi, kuburyo ari kenshi bahasura iyo baje mu Rwanda. Ati “Kenshi iyo tuje mu Rwanda, tujya i Gisenyi n’ahandi kubera u Rwanda ari igihugu cyiza.”

Yakomeje asaba urubyiruko gukorera hamwe kugira ngo u Rwanda rugume mu murongo mwiza wo kubera amahanga indorerwamu. Ati “Ndashaka gusaba urubyiriko ruri hano muri iri joro ko mwafatanya u Rwanda rugakomeza kuba muri uwo murongo. U Rwanda ni urugero rwiza kuri Afurika ndetse no ku gihugu cyacu,". Yababwiye ko Sauti Sol ari itsinda rikomeye kandi rikunda abafana baryo.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukuboza, 2018 urubyiruko ruturutse impande z’umujyi wa Kigali n’abandi bitabiriye Inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ bahuriye mu isozwa ry’iyi nama bataramirwa bikomeye n’abanyamuziki bo mu Rwanda ndetse no muri Kenya.

AMAFOTO:

Lion Imanzi niwe wari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo.

Dj Miller yagaragaje ubuhanga bwe mu kuvangavanga umuziki.

Nina imbere y'abafana.


Charly yabyinanye n'umusore biratinda.


Urubyiruko rwagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo.

Hahembwe abitwaye neza mu kurengera ibidukikije.

Bruce Melodie yagaragaje ubuhanga bwe mu kuririmba.

Abafana banyuzwe n'umuziki wa Bruce Melodie.

Bien-Aime wa Sauti Sol yasabye urubyiruko gufatanya mu kubaka u Rwanda.

Uyu aherutse kurushinga.

Sauti Sol yerekanye ubuhanga bwayo.

Andi mafoto menshi yaranze iki gitaramo: Kanda hano ndetse na hano

AMAFOTO: Kiza Emmaneul-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND