RFL
Kigali

Sahasra yahaye uwarokotse Jenoside inzu ya Miliyoni 9, yemera no kurihirira abana be-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/05/2018 19:25
0


Kompanyi ya Sahasra Electronics Rwanda PVT Ltd yahaye inzu ya miliyoni icyenda Mukarubibi Agnes umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, iramworoza inamwemerera ko abana be igiye kubarihira bagakomeza amashuri.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018 kibera mu Mudugudu wa Kudakabukirwa mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali. Ni inzu yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, Sahasra yamuhaye: Ibikoresho byo mu gikoni; Televiziyo, intebe zo mu ruganiriro, uburyamo n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Mujawabasinga Claudine w’imyaka 22 umwana wa Mukarubibi Agnes utuye i Musave, yabwiye na Inyarwanda.com ko batajyaga biyumvishaga ko umubyeyi wabo yagira aho gutura heza hadashyiza ubuzima bwe mu kagaga. Yavuze ko mu myaka yose umubyeyi we yabayeho mu buzima bugoye aho yabanaga n’amatungo mu nzu. Yashimye ubuyobozi n’abakozi ba Sahasra bubatse inzu y’umubyeyi we abaragiza Imana. Mu mvugo yuzuye ikiniga ati:

Imvura yagwa akanyagirwa. Ariko mwatugiriye neza (Sahasra)….Bambwiraga y’uko nubwo imvura igwa ariko bashobora kujyana nayo bitewe n’uko nyine…bari mu nzu y’ibyondo. Imvura yajyaga kugwa bakavuga bati ‘noneho ntidusiga’. Ubwo natwe aho twabaga turi twabaga duhangayitse ariko mwagize neza (Sahasra).

mujawabasinga

Mujawabasinga umwana wa Mukarubibi Agnes wahawe inzu, 'igikoni n'ubwiherero

Mujawabasinga arubatse, ni we bucura mu muryango wa Mukarubibi Agnes wahawe inzu. Ngo mu byo yumvanye umubyeyi we ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye afite abana batandatu hakabasha kurokoka abana batatu.

claver

Karemera avuga ko umuturanyi we yari abayeho mu buzima bubi

Umusaza witwa Karemera Claver ni umuturanyi wa Mukarubibi, aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko iki gikorwa akibona mu ntambwe ikomeye Sahasra igejeje ku muturanyi we ihinduriye ubuzima bw’igihe kirekire. Avuga ko imvura yajyaga igwa bakibaza niba Mukarubibi aramuka ariko ubu bakaba bishimiye igikorwa cyiza akorewe cyo kubakirwa inzu.

Mu mvugo ye asobanura ko inzu ya Mukarubibi Agnes yari asanzwe atuyemo yari nk’impala, yagiz ati “Yari nzu y’impala…Yari ishaje cyane nta gihe bataje kuyifotora, no ku murenge baraje. Iyo imvura yagwaga twumvaga ko izamutengukira…Twavugaga tuti' imvura izagwa n’injoro dusange yabatengukiye'.”

Mukarubibi Agnes

Mukarubibi Agnes w'imyaka 59 wahawe inzu na Sahasra yavuze ko ibyishimo byamurenze byo gutura heza ; ashima Imana na Perezida Kagame watanze umurongo w’urugendo rw’iterambere hitawe ku mibereho myiza y’umuturage. Asubiza amaso inyuma akibuka ubuzima bwari bugoye yabagamo aho yabaga mu nzu avirwa afite ubwiherero budatunganyije neza. Ariko ko ubuyobozi n’abakozi ba Sahasra bamukuye habi bakaba bamugejeje ku muriro wo gucana, Televiziyo yo kureba n’uburiri bwiza. Yagize ati:

Ni igikorwa kiza! Nari mbayeho nabi ndi mu nzu idashinga. Imvura igwa nkavuga nti 'noneho ndajya kugama he? Nari mbayeho nabi…Naryaga utwanjye twashira nkaca inshuro. Ubuzima bw’uyu munsi urabibona nawe nahindutse na cyane cyane kuba ndeba iyi nzu nkaba mbona na mwe. Ndishimye cyane rwose. Ndashimira cyane cyane abantu batekereje ku nkorera kino gikorwa, ikindi cya kabiri ndashimira Perezida Kagame Paul. Iki gikorwa ndacyishimiye cyane si nabona umugongo mbahekamo mwese.

mpingazima Constance

Hejuru y'inzu hariho imirasire y'izuba itanga amashanyarazi

Mpinganzima Constance Ushinzwe imibereho myiza muri AVEGA Agahozo mu Murenge wa Gikomero, yavuze ko ari amashimwe akomeye kuri bo kuba Mukarubibi Agnes yabonye aho kuba heza, avuga ko ari umwe mu banyamuryango bafite bari babayeho nabi, ngo Sahasra yagaruye icyizere cy’ubuzima bwe, we agereranya no kuba Mukarubibi ‘yazutse’.

Munyaneza Ignace Ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Gikomero, yavuze ko bagiye gukomeza gukorana na Sahsara kubyo n’abandi baturage bose badafite ubushobozi bwo kwikururira umuriro baganira uburyo bakoroherezwa mu kwishyura n’abo bakaba babasha kubaho mu nzu icanye.

suresh

Bwana Suresh Negi Umuyobozi wa kompanyi ya Sahasra Electronics PVT Ltd

Suresh yavuze ko uretse guha uyu mubyeyi inzu ya miliyoni icyenda n’ibindi bikoresho banemeye kurihirira amashuri abana be. Mukarubibi abana n’umwuzukuru umwe n’undi mwana. Uyu muyobozi yavuze ko yishimira igihe gito byatwaye kugira ngo iyi nzu ibe yuzuye, avuga ko ari inzu irimo ibikoresho byose nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Hejuru y’ibyo akaba yanorojwe ihene ebyiri. Yagize ati:

Sahasra twifuza gufasha abo bose babayeho mu buzima bugoye. Nk’uko Perezida Kagame yabivuze ntabwo dukenye. Tuzakomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa bacu bose dufasha n’igihugu cyacu mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso. Turashimira abafatanyabikorwa bose badufashije muri iki gikorwa cyo kubakira uwarokotse Jenoside….Ntabwo ari inzu gusa ahubwo tugiye no kwishyurira amashuri aba bana be.

Kompanyi ya Sahasra itanga serivisi zijyanye no gutanga umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, imaze imyaka 7 ikorera ku butaka bw’u Rwanda. Iki gikorwa cyo kubakira uwacitse ku icumu rya Jenoside cyatangijwe kuwa 28 Mata 2018.

inzu ya miliyoni icyenda

Inzu ya miliyoni icyenda hamwe n'ibikoresho byose Sahasra yamuhaye

yahawe inzu Agnes

Mukarubibi Agnes wahawe inzu

yorojwe ihene

Yorojwe ihene

umuyobozi

Munyaneza Ignace ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Gikomero

constance

Mpinganzima Constance Ushinzwe imibereho myiza muri AVEGA Agahozo

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND