RFL
Kigali

U Rwanda rwatoranyijwe kuzakira Inama ya Commonwealth mu mwaka wa 2020

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/04/2018 19:36
0


Umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza ya Commonwealth umaze iminsi mu nama yabereye mu Bwongereza. Muri iyi nama hatangarijwemo ko inama izahuza uyu muryango mu mwaka wa 2020 izabera mu Rwanda.



Abayobozi b'umuryango Commonwealth bemeje ko u Rwanda ruzakira inama y'uyu muryango muri 2020, akazaba ari ku nshuro ya 26 iyi nama izaba ibaye. Ni ubwa mbere iyi nama izaba ibereye mu Rwanda. Perezida w'u Rwanda Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), ni umwe mu bakuru b'ibihugu bamaze iminsi mu nama y'umuryango Commonwealth.

Perezida Kagame asuhuzanya n'Umwamikazi Elizabeth II

Igihugu cya Malaysia ni cyo cyagombaga kuzakira inama ya Commonwealth muri 2020, gusa cyasimbujwe u Rwanda bitewe n'uko iki gihugu (Malaysia) kititabiriye inama yo muri uyu mwaka wa 2018 imaze iminsi ibera mu Bwongereza ikaba yaritabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo n'umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II.

Abayobozi ba Commonwealth barashimira u Rwanda kuba rukomeje guteza imbere abaturage barwo. Inama ya Commonwealth izabera mu Rwanda nyuma y'izindi zikomeye ku isi zimaze kuhabera aho twavugamo; Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) ndetse n'Inama yahuje Umuryango Afurika Yunze Ubumwe yabaye mu ntangiriro za 2018. 

Mu nama ya Commonwealth imaze iminsi ibera mu Bwongereza yitabiriwe n'ibihugu binyamuryango 46, hatangarijwe ko Igikomangoma Charles ari we uzasimbura Umwamikazi Elizabeth II ku buyobozi bw'umuryango wa Commonwealth. Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Theresa May wavuze ko Charles ari we uzasimbura Umwamikazi Elizabeth II nk'uko tubikesha BBC. Theresa May yashimiye cyane Elizabeth II kuba umuryango Commonwealth waragutse cyane ku buyobozi bwe ukava ku banyamuryango 8 ukagera kuri 53.

Prince Charles and Queen

Igikomangoma Charles ni we uzasimbura umwamikazi Elizabeth mu kuyobora umuryango Commonwealth

Image may contain: one or more people and indoor

Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'inama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND