RFL
Kigali

Rubavu: Meya Gilbert yaganiriye n'abanyamakuru ahishura ko akarere ayoboye kifuza kuba aka mbere mu mihigo ya 2018-2019

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/09/2018 17:00
0


Mayor w’Akarere ka Rubavu yashimiye abaturage b’aka karere ku bufatanye bagize mu guteza mbere akarere byaje no gutuma kaza ku mwanya wa cyenda (9) mu mihigo y'umwaka wa 2017-2018.



Kuri uyu wa Gatatu taliki 5 Nzeli 2018, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho bwashimiye abaturage ku bufatanye bwabo mu kubaka umujyi wa Gisenyi ndetse no guteza imbere akarere muri rusange.

Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ari nawe wari uyoboye ikiganiro n'abanyamakuru yashimiye abaturage b’akarere ka Rubavu bigendeye ku bikorwa remezo akarere kamaze kugeraho harimo imihanda itandukanye, amatara yo ku muhanda mu mujyi wa Gisenyi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho no gushimira abaturage kubera umwanya mwiza bazanye mu mihigo ya 2017-2018 avuga ko ibikorwa bikomeza kugeza intego z’akarere zigezweho. Mu magambo ye yagize ati “Akarere kacu kageze kuri byinshi namwe murabibona nk'iyo urebye imihanda twubatse, amatara dufite k’umuhanda ngira ngo namwe mubona ko umujyi wacu uri kwaka kandi no hirya no hino biri mu ntego zacu ko nta muturage uzongera kubongamirwa no kugenda mu mwijima."

Yakomeje agira ati: "Ibi rero byose ntabwo twabikora twenyine ahubwo biradusaba twese gufatanya umuturage akumva ko gahunda ya Leta imureba bityo tuzagera aheza twifuza kandi akarere kacu n’umujyi wacu muri rusange uzakomeza ube mwiza. Mu mihigo y’igihugu 2017-2018 twavuye ku mufuniko twari turi tugera imbere kugera ku mwanya wa cyenda byaradushimishije cyane ku buryo intsinzi twarayibatuye muyishimire kandi mukomeze mukore ku buryo noneho tuzagera ku mwanya wa mbere kandi byose turabishoboye”.

Rubavu District

Habyarimana Girberl (Iburyo) na Murenzi Janvier (ibumoso)

Iki kiganiro n’itangazamakuru kandi cyari cyitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murenzi Janvier washimiye byimazeyo itangazamakuru ndetse akavuga ko umusanzu waryo ukenewe by’umwihariko mu kubaka igihugu ndetse n’akarere muri rusange. Akarere ka Rubavu gakungahaye ku byiza nyaburanga byinshi biri no mubigiye kugenderwaho aka karere gatezwa imbere. 

Bamwe mu banyamakuru bagarutse ku kibazo cy'imihanda imwe n'imwe iri mu bice by'ibyaro ariko idakozwe ndetse n'ikibazo cy'amazi, umuriro ugenda bya hato nato ndetse n'ikibazo cy'abana bava mu mashuri bya hato na hato maze umuyobozi wungirije ndetse n'umuyobozi w'akarere bavuga ko buri kimwe kizakemurwa muri iyi ngengo y'imari ya 2018-2019 ku buryo akarere ka Rubavu kazaza ku mwanya wa mbere.

Muri iki kiganiro cyabereye ku biro by'akarere ka Rubavu buri munyamakuru yahawe umwanya abaza ikibazo ndetse agahita asubizwa n'umuyobozi w'akarere cyangwa Murenzi Janvier ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rubavu.

Rubavu District

Ubwo Meya w'akarere ka Rubavu yaganiraga n'abanyamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND