RFL
Kigali

Kwibuka24: Rosalie Gicanda, umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda yibutswe ku nshuro ya 24

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/04/2018 16:11
0


Rosalie Gicanda ni umwamikazi wa nyuma w ‘u Rwanda ,yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 yicanwa n’abandi batutsi bari bahunganye bicirwa imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda i Butare.



Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa. Tariki 20 Mata 1994, ni bwo yiciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ubuhamya bugaragaza ko Rosalie Gicanda yishwe arashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana. Umwamikazi Gicanda wari kuba yujuje imyaka 90 y’amavuko iyo aba akiriho, yicanwe  n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze n’abandi bo mu muryango we, bajyanwe imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda i Butare bararaswa.

Image result for umwamikazi gicanda

Umwamikazi Gicanda

Umuhango wo kwibuka umwamikazi Rosalie Gicanda ku nshuro ya 24 wabereye mu karere ka Nyanya mu ntara y'Amajyepfo mu bice bitandukanye. Igitambo cya misa cyayobowe na Musenyeri Philipo Rukamba cyabereye mu kigo cy’amashuri cya Mater Dei. Uyu muhango wakomereje i Mwima ku Musezero ahateraniye imbaga igizwe n’abayobozi b'inzego za Leta, umuryango we ndetse n’abaturage ba Nyanza.

abayobozi

Guverineri w'intara y'Amajyepfo n'abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango

Abayobozi batandukanye batanze imbwirwaruhame bagarutse ku mubano mwiza warangwaga hagati y’umwamikazi Gicanda n’abaturanyi be. Ambasaderi Robert Masozera umuyobozi w’ingoro z’umurage w’amateka y’u Rwanda, yasobanuye ko umwamikazi Gicanda yari inshuti nziza ku baturanyi be.

Image result for Amb.Robert Masozera

Ambasaderi Robert Masozera umuyobozi w’ingoro z’umurage w’amateka y’u Rwanda

Kuri ubu umubiri w’umwamikazi Rosalie Gicanda uruhukiye i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe umwami Mutara III Rudahigwa wari umugabo we, ndetse n’umwami Kigeli V Ndahindurwa uherutse kuhatabarizwa mu mpera z’umwaka wa 2016. Gicanda Rosalie ni we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y’uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND