RFL
Kigali

Radio Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/04/2018 18:08
0


Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko rwambuye Radio ya Gikirisitu,Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda,icyakora umuyobozi w’iyi radio Pasiteri Gregg Scoof yirinze kugira icyo atangaza kuri iki cyemezo mu gihe nyamara yasabwe kucyubahiriza mu masaha 48 gusa.



Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Mata 2018, RURA yemeza ko iyi radio yambuwe uburenganzira bwo kuzongera gukora itangazamakuru nsakazamajwi mu Rwanda nyuma y’aho iyi radio inaniriwe kubahiriza ibihano yari yarafatiwe.

Itangazo RURA yashyize hanze mu mpera za Gashyantare uyu mwaka 2018 rigaragaza ko Radio Amazing Grace yagombaga gufungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe ndetse ikanacibwa ihazabu rya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ikanasaba imbabazi abanyarwanda. Ni ibihano Radio Amazing Grace yafatiwe izira kwemerera umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas gucishaho ubutumwa busebya abagore anagaragaza ko ari abantu babi taliki ya 29 Mutarama 2018.

RURA ivuga ko nyuma yo kutubahiriza ibi yasabwe gukora, yongeye gusaba Radio Amazing Grace gutanga ibisobanuro, nubwo ubuyobozi bwa Radio Amazing Grace bwatanze ibisobanuro, RURA ivuga ko butayinyuze.

Umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora mu butumwa bwe yanyujije kuri iyi radio yavugaga ko abagore ari indaya, ari abicanyi n’abagizi ba nabi, avuga ko ari bo ibibi byose ku isi biturukaho ndetse ashimangira ko muri Bibiliya bagaragazwa nk’inkomoko y’ibibi. Ni ubutumwa bwamaganwe n’abanyarwanda batari bacye ndetse n’imiryango itandukanye. 

Kwemerera ubutumwa nk’ubu bugaca kuri radio Amazing Grace, RURA ivuga ko ari ukwica itegeko rigenda isakazamakuru mu ngingo ya 21 (agace ka 4a na 4b) No 004/R/MR/RURA /2017 ryo kuwa 30 Kamena 2017 ribungabunga umuco, indangagaciro n’imyitwarire ikwiye.

Pasiteri Gregg Scoof umuyobozi wa Radio Amazing Grace utashimye kugira byinshi atangaza kuri iki cyemezo cyamufatiwe yatangarije Inyarwanda.com ko azasobanura iby’iyi ngingo kuri uyu wa 3 taliki ya 25 Mata 2018 i saa tanu z’igitondo aho iyi Radio isanzwe ikorera mu mujyi wa Kigali

Image result for Gregg Schoof

Pasiteri Gregg Scoof umuyobozi wa Radio Amazing Grace

Image result for Gregg Schoof

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace n'umuryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND