RFL
Kigali

Princess Sarah Zeid yasuye inkambi ya Gihembe icumbikiye abarenga 13,300 ashimira Leta y’u Rwanda aho igejeje ikora

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/11/2018 12:42
0


Inkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda. Umukozi wa UNHCR ukorera UN mu bijyanye n’impunzi wita cyane ku bijyanye n’ubuzima bw’impinja, Princess Sarah Zeid yasuye iyi nkambi.



Inkambi ya Gihembe icumbikiye abarenga 13,3000 by’impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bakaba bamaze imyaka irenga makumyabiri (20) mu buhugiro. Princess Sarah mu ruzinduko yagiriye muri iyo nkambi tariki 12 Ugushyingo 2018 yagize umwanya uhagije wo kuganira byihariye n’abagore barebera hamwe bimwe mu bibazo bakunze guhura nabyo.

Yagarutse cyane ku bikenerwa mu buzima bwa buri munsi ntibiboneke, avuga ku mirire ndetse n’amahema atameze neza ndetse n’ibindi bibazo byihariye bigera cyane cyane ku bagore n’abakobwa. Si ubwa mbere Princess Sarah asuye inkambi ya Gihembe kuko no mu mwaka w’2016 yahasuye akaba yagize ati:

Ubwo nazaga mu Rwanda bwa mbere gusura inkambi mu myaka ibiri ishize, ubwo najyaga mu nkambi ya Gihembe na Mahama, nabonye zimwe mu mbogamizi zari zikeneye kurebwaho ngo ubuzima bw’impunzi burindwe kandi bwitabweho. Nababajwe cyane n’ubuzima impunzi za Gihembe zari zibayemo kuko butahindukaga ahubwo bwabaga bubi cyane.

Muri bya biganiro byihariye byabereye mu matsinda yasanze ibibazo by’ingutu ari iby’ubuzima n’imirire, kutagira amatara abacanira, uburyo buborohereza guteka, kubura amahirwe amwe n’amwe y’imibereho ndetse no kutagira urwinyagamburiro ku bana. Ibi byamuteye gushaka gusura ivuriro; aho ababyeyi babyarira ndetse n’ahatangirwa ibyo kurya mu nkambi ya Gihembe maze ahahurira n’abajyanamana b’ubuzima, abagore batwite, ababyeyi ndetse n’abana b’impinja areba imibereho yabo.

Ahmed Baba Fall uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi, UNHCR yavuze zimwe mu mpamvu zituma ubuzima bwo mu nkambi burushaho kuba bubi, “Impamvu nyamukuru zituma ubuzima bwo mu nkambi burushaho kuba bubi ni ukubura ubutabazi n’imfashanyo. Ibikenerwa n’inzitizi biri kwiyongera nyamara inkunga zo zir kugabanyuka cyane.”

Princess Sarah kandi yashimiye cyane Leta y’u Rwanda ku rwego igezeho ikora, ubutwari n’ubwitange yakirana impunzi n’abagannye igihugu muri rusange cyane ko ari umufatanyabikorwa wa hafi cyane wa UNHCR. Yashimiye cyane ubufasha impunzi zidahwema guhabwa na Leta y'u Rwanda dore ko mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND