RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ikeneye ubumwe kurusha ibindi byose

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/04/2018 18:37
0


Ku munsi w’ejo tariki 24/04/2018 mu mujyi wa New York herekanwe filime ‘Rwanda: The Royal Tour’. Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda akaba yaraganiriye n’abitabiriye iki gikorwa ndetse anavuga ku nshingano yahawe zo kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ashimangira ko ubumwe ari cyo Afurika ikeneye cyane.



Mu kiganiro cyari kiyobowe na Peter Greenberg wanakoze iyi filime ‘Rwanda: The Royal Tour’, abantu batandukanye bahawe umwanya wo kubaza Perezida Paul Kagame ibibazo bitandukanye. Umwe muri bo yabajije Perezida Kagame icyo ashyize imbere nk’umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Perezida Kagame yasubije ati:

Ikintu cy’ibanze ni ugushyira Afurika hamwe. Mu gihe Afurika ikirimo ibice, ntibyoroshye gutera intambwe. Ubushobozi burahari ariko ntitugomba kuguma kuri ibyo gusa, turashaka kugaragaza ibyo ubwo bushobozi butanga. Ibyo rero ntibyashoboka nta bumwe. Dukeneye ubumwe, amahoro n’ubuyobozi bwiza. Ibi ni byo bidutwara umwanya munini dutekereza tunashyira mu bikorwa ibyo twiyemeje ngo tugere ku musaruro twifuza.

President

Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye iyerekanwa rya 'Rwanda: The Royal Tour' i New York

Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yanagarutse ku kuba u Rwanda rwiteguye kwakira abashoramari batandukanye bakwifuza gukorana ubucuruzi n’u Rwanda cyangwa na Afurika. Yanavuze ku ruhare rw’ibikorwa by’umuganda, nk’uburyo bwiza bwo kuba mu gihugu gifite isuku ndetse no guhuza abantu muri rusange. Iby’umuganda yabivuzeho abajijwe niba nawe ajya yitabira iki gikorwa. Yagize ati:

Dushaka kubaho neza. Hari ibintu byinshi twakwikorera. Twibajije niba dukeneye abaterankunga kugira ngo tugire isuku mu ngo zacu aho dutuye. Urugero ubwo twacaga amashashi, byasabye gusa ubushake bwo kubihagarika. Twirindaga ibyangiza ibidukikije, kandi ntibyadusabaga amadolari. Nta muntu duhatira kujya mu muganda, abaturage barabikunda, nyuma yaho tukanaganira icyo umuryango nyarwanda ukeneye, imbogamizi zihari n’uburyo twazikuraho ngo dutere imbere.

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ku buryo u Rwanda rukomeje guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ni mu gihe mu myaka yatambutse bitari ku rwego rushimishije. Guhuza ubutaka no kurema amakoperative yavuze ko byafashije abaturage kwiteza imbere no kubyaza umusaruro ubutaka buto bwo guhinga u Rwanda rufite.

Kanda hano urebe ikiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo perezida wa repubulika yatangiye New York:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND