RFL
Kigali

Perezida Kagame yitabiriye ihuriro Mpuzamahanga rya kane ryiga ku mahoro n’umutekano ribera muri Senegal-AMAFOTO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:13/11/2017 8:52
0


Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri icyi cyumweru Tariki 12 Ugushyingo yageze I Dakar muri Senegal aho yitabiriye ihuriro Mpuzamahanga rya kane ryiga ku mahoro n’umutekano



Ibiro by’umukuru w’igihugu ‘Village Urugwiro’ bivuga ko Perezida Kagame akigera I Dakar yakiriwe na mugenzi we Macky Sall. Ihuriro Mpuzamahanga rya kane ryiga ku mahoro n’umutekano rigiye kuba riitabirwa n'abagera kuri 400. Abaryitabiriye ni abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abaturutse mu miryango mpuzamahanga nk’intumwa z’umuryango w’abibumbye n’iz’Ubumwe bw’Ubulali, abo mu nzego za gisirikare n’iz’umutekano, inzobere mu nzego zitandukanye, abo mu rwego rw’uburezi n’imiryango itari iya leta. Kuri iyi nshuro, ibiganiro byose bizatangwa bizagaruka ku nsangamatsiko igira iti ‘“Current security challenges in Africa: towards integrated solutions.”  Tugenekereje bisobanuye ‘Ibibazo by’umutekano muri Afurika n’uko byashakirwa ibisubizo bihuriweho’

 

Perezida Kagame na Macky Sall bahabwa icyubahiro n'ingabo za Senegal hanaririmbwa indirimbo y'igihugu


Perezida Kagame asuhuza Dr. Mathias Harebamungu uhagarariye u Rwanda muri Senegal


 

Photo: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND