RFL
Kigali

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo-AMAFOTO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:6/11/2017 23:02
0


Iki gihembo Perezida Paul Kagame yagishyikirijwe kuri kuri uyu wa mbere tariki 6 Ugushyingo, 2017 mu Bwongereza n’imurika ry’ubukerarugendo n’ubucuruzi rizwi nka World Travel Market (WTM-London).



Perezida Paul Kagame yashyikirijwe iki gihembo mu rwego rwo kumushimira kubera ubuyobozi bwe bufite icyerekezo, buteza imbere; ubukerarugendo, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’iterambere ry’ubukungu byagezweho kubera gufata ingamba zihamye zijyanye no kubungabunga ibidukikije, gushora imari mu mishanga minini y’ibikorwaremezo no korohereza ishoramari mu bukerarugendo byatumye u Rwanda ruba igihugu gikurura bamukerarugendo n’abashoramari.

Yakira iki gihembo, Perezida Kagame yashimiye abagitanze mu izina ry'Abanyarwanda, avuga ko gihaye agaciro imbaraga u Rwanda rushyira mu guteza imbere ubukerarugendo bufite icyerekezo. Yagize ati"

‘Twakoranye umurava mu kurinda ibidukikije tunubaka ibikorwaremezo bifasha abadusura n'abaturage bacu. Iterambere mu rwego rw'ubukerarugendo ryashimangiye ko ari inkingi y'ubukungu busangiwe kuko inyungu zivamo zigera ku baturage. Ibyiza byagezweho tubikesha kuba Abanyarwanda barahinduye imyumvire yo gutega amakiriro ku bandi bakabisimbuza agaciro no kwigira. Iyi niyo mpamvu abahoze ari ba rushimusi uyu munsi bahindutse abarinzi b'inyamaswa. Turi gushaka uburyo bwo kongera imikoranire y'u Rwanda n'ibindi bihugu ari nacyo iki gihembo twahawe kivuze. "

Perezida Paul Kagame ashyikirizwa igihembo

World Travel Market (WTM-London) ni rimwe mu mamurika y’ubukerarugendo n’ubucuruzi akomeye ku Isi, rikaba ribera i Londres mu Bwongereza ahazwi nka Excel-London Exhibition Center.

Iri murika ryakira abantu barenga 50,000, ibigo birenga 5,000 by’abamurika ibikorwa byabo ndetse n’abanyamakuru barenga 3,000 bakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga. Imurika rya WTM ryinjiza miliyari zirenga 7 z’amadorari ya Amerika zituruka mu masezerano n’inganda.

Iri murika ry’ubukerarugendo rimara iminsi itatu, rikagaragarizwamo ahantu nyaburanga, byerekwa abakora ibijyanye n’ubukerarugendo mu Bwongereza n’abaturutse ahandi ku Isi.  Bamwe mu bamurika serivise mu imurika rya WTM-London, harimo; abatanga serivise zinyanye n’amacumbi, serivise z’ingendo zo mu kirere, ibigo bikora ibijyanye n’ingendo, ibitegura inama, ibikora ibijyanye n’ubwubatsi, ibitanga servise z’ubuvuzi n’ibindi.

Imurika rya WTM-London ni uburyo bwiza ku bucuruzi mpuzamahanga bw’ibijyanye n’ingendo, rikaba rituma  abakora ubu bucuruzi bahura, bakagirana ibiganiro ku birebana n’ishoramari. Uyu mwaka, ibigo 17 byo mu Rwanda bizamurika serivise bitanga muri iri murika aho bizaba biri kumwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB).

Igihembo “World Tourism Award” gitangwa buri mwaka, ubu  harizihizwa isabukuru y’imyaka 20 kimaze gitangwa. Gitangirwa mu imurika rya World Travel Market, kigatangwa na Corinthia Hotels, New York Times na Reed Travel Exhibitions.

Cyatangiye gutwangwa mu 1997 hagamijwe gushimira; abantu, ibigo, ahantu nyaburanga kubera ingamba zidasanzwe  zijyanye no guteza imbere urwego rw’ingendo n’ubukerarugendo, hanatezwa imbere ubukerarugendo na gahunda zigirira abaturage akamaro.

Igihembo cya “World Tourism Award” gitegurwa na Bradford Group ihagarariye abandi bafatanyabikorwa. Umuhango wo gutanga iki gihembo uzayoborwa na Peter Greenberg, Umwanditsi Mukuru wa CBS News ushinzwe ishami rijyane n’iby’ingendo, akaba n’inzobere mu by’ingendo.

Kubungabunga ibidukikije niyo nkingi  nyamukuru y’iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda. Ibi bikaba byaratumye u Rwanda rujya mu bihugu byageze kuri byinshi mu gushyiraho ingamba zifite icyerekezo  ku rwego mpuzamahanga.

 Muri uyu mwaka, u Rwanda rwahawe igihembo nk’igihugu  gisurwa kurusha ibindi muri Afurika, mu muhango wabereye I Kigali, watangiwemo ibihembo ku bihugu byahize ibindi mu rwego rw’ubukerarugendo “World Travel Awards “.

Amafoto: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND